IGIHE

Ubwoko bw’amasakoshi buri mugore yakabaye atunze

0 28-12-2023 - saa 09:20, Mukahirwa Diane

Imyambaro yose wakwambara, igiciro gihambaye cyangwa ubwiza bwose yaba ifite, uri igistina gore utajyanishije ni isakoshi nziza ntiwafatwa mu mubare w’abazi kurimba.

Abahanga mu kurimba bemeza ko umugore cyangwa umukobwa imyambaro yambaye igira agaciro bitewe n’isakoshi n’ama-bijoux yashyizeho.

Nubwo hari abatabyitaho ariko niba ushaka kurimba uri umugore cyangwa umukobwa, hari ubwoko bw’isakoshi wakabaye ufite ujyanisha n’ibyo wambaye bitewe n’aho ugiye.

IGIHE yabateguriye ubwoko bw’amasakoshi y’ibanze wakabaye ufite nk’umugore cyangwa umukobwa, n’aho ushobora kuyajyana bijyanye n’ibyo urimo kuko kurimba kwa nyako ni ukumenya kwambara ibijyanye n’aho uri.

Tote bag/ Sac à provisions portable

Aya ni amasakoshi aba ari manini, afite imishumi miremire batwara ku rutugu. Ni isakoshi y’ingenzi buri mugore cyangwa umukobwa yakabaye atunze kuko imufasha gutwara ibintu bye mu buryo bwiza.

Tote bag uyikoresha ugiye nko ku ishuri, ku kazi, guhaha, mu rugendo cyangwa ahantu hose ushaka kujya uri butware ibintu byinshi ndetse iba nziza kuyitwaramo mudasobwa gusa ntabwo ari iyo kujyana mu birori.

Tote bag ikoreshwa mu gihe ufite ibintu byinshi ushaka gutwara nka mudasobwa n'ibindi

Sling Bags/ Sacs à bandoulière

Aya aba ari amasakoshi mato afite umushumi muremure usanga abagore cyangwa abakobwa bayambaye ku rutugu ari ndende, izi ni zimwe mu zikundwa cyane kuko zibafasha gutwara ibyangombwa bike bakeneye kugendana.

‘Sling bags’ zizwi cyane nka ‘cross body purse’ zikoreshwa mu gihe ugiye ahantu hasanzwe, udafite ibintu byo gutwara byinshi nko kujya guhura n’abantu kandi ijyana n’imyambaro isanzwe izwi nka ‘casual’.

Sling bag ifite umushumi, ikoreshwa mu gihe ugiye ahantu hasanzwe kandi wambaye mu buryo buri casual

Statement bag

Ubu ni ubwoko bw’amasakoshi aba ari mato ariko afite umushumi mugufi ku buryo uyitwara mu ntoki. Aya masakoshi akoreshwa mu birori byubashywe.

Iyi sakoshi uba ugomba kuyitwara mu gihe warimbye cyane, ugiye mu birori byubashywe nka ‘dinner’ zikomeye, ugiye gusangira n’umukunzi wawe nko muri hoteli cyangwa restaurant yo ku rwego rwo hejuru n’ibindi birori by’abanyacyubahiro.

Statement bag ikoresha mu birori byubashywe ikajyana n'imyanda yo kurimbana

Clutch bag/ Pochette

Aya ni amasakoshi aba ari mato, atagira umushumi batwara mu ntoki. Ajyamo utuntu duke nk’indangamuntu na telefoni itari nini, akoreshwa n’abantu barimbye ku rwego rwo hejuru.

Iyi sakoshi ikoreshwa cyane n’abantu bambaye amakanzu y’ibirori, ushobora kuyitahana ubukwe, mu musangiro wubashywe cyane n’ibindi birori byo ku rwego rwo hejuru ariko ukayijyanisha n’imyambaro yo kurwego rwo hejuru.

Clutch Bag itwarwa mu ntoki mu gihe umuntu yarimbye agiye mu birori byo ku rwego rwo hejuru nk'ubukwe
Niba ugiye nko gusangira n'umukunzi wawe muri hoteli yubashywe watwara Statement bag
Tote Bag ikoreshwa mu gihe ufite ibintu byinshi ushaka gutwara nka mudasobwa n'ibindi
Ugiye ahantu horoheje wambaye bisanzwe washyiraho Cross Body Bag
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza