IGIHE

Rihanna ashobora kongera kugirwa ‘brand ambassador’ wa Dior

0 22-02-2024 - saa 20:15, IGIHE

Icyamamare mu muziki, Rihanna biravugwa ko agiye kongera kugirwa ‘brand ambassador’ w’inzu y’imideli y’Abafaransa, Dior, umwanya yaherukaga mu myaka umunani ishize.

Mu 2015 nibwo Dior yagize uyu muhanzi ‘brand ambassador’, aho yamenyekanishije ibikorwa byayo kugeza mu 2016, ndetse kuri icyo gihe byarakunzwe cyane bijyanye n’igikundiro Rihanna asanzwe afite.

HypeBeast itangaza amakuru y’imideli yavuze ko nubwo bitaratangazwa, mu minsi ya vuba Dior izatangaza ku mugaragaro Rihanna nka ‘brand ambassador’ wayo.

Kuri St Valentin Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky bagiye i Paris kwishimira umunsi wabo, aho bivugwa ko uyu mugore yaboneyeho umwanya wo gufata amashusho azifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa bya Dior.

Rihanna ashobora kongera kugirwa ‘brand ambassador’ wa Dior
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza