IGIHE

Inzu nyarwanda z’imideli zahiriwe na 2023 (Amafoto)

0 30-12-2023 - saa 08:34, Mukahirwa Diane

Ibyamamare muri muzika na ruhago, abayobozi bakomeye bamaze kugaragaza ko bishimira imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ ikorwa n’Abanyarwanda.

Iyi myambaro yazamuye igikundiro kuri benshi, ikorwa n’inzu z’imideli zifite ubuhanga, ziyihuje n’umuco w’u Rwanda ikisangwamo na benshi.

Kuva mu 2008 Guverinoma y’u Rwanda, yatangije gahunda yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ igice cy’imideli cyahise gitumbagira.

Aha niho havutse inzu z’imideli zikora imyambaro itandukanye. Uyu munsi ntabwo tugiye kuzigarukaho ahubwo turagaruka ku zahiriwe na 2023 ukurikije ibikorwa zakoze byashimwe na benshi.

Asantii

Iyi ni inzu y’imideli ikomeje kugaragaraza ubudasa mu ruganda rw’imideli ku ruhando mpuzamahanga. Asantii iri mu zahiriwe na 2023 urebeye ku bikorwa bitandukanye yakoze.

Yatangijwe na Mbonyumutwa Maryse mu 2023, ifungura amashami mashya mu mijyi itandukanye nka Abidjan muri Côte d’Ivoire, i Kigali n’ahandi.

Mu Ugushyingo, Asantii yegukanye igihembo muri Ethiopia mu birori by’imideli byiswe ‘Africa Sourcing & Fashion Week’ kubera imyambaro yerekanye yasohotse mu yo yise ‘Zaliwa’ na ‘Fahari’.

Uyu mwaka Ikinyamakuru mpuzamahanga, Elle, cyandika inkuru zitandukanye z’imideli n’ubwiza, cyashyize imyambaro ya Asantii, yambawe na Alex Scott, uri mu bakanyujijeho muri Arsenal nk’imwe mu myenda myiza yaserukanywe mu mikino ya Tennis yitwa ‘Wimbledon’.

Uyu mwaka Asantii yegukanye igihembo muri Ethiopia

House of Tayo

House of Tayo yashinzwe na Rugamba Mathew, ni imwe mu nzu z’imideli zikomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’ibyamamare bigenda biserukana imyambaro yayo.

Iyi nzu nayo iri mu zahiriwe na 2023 kuko nibwo Junior Nyong’o, musaza wa Lupita Nyongo’o, yaserutse mu birori bya “The Academy Museum Gala 2023” yambaye imyenda yakozwe na House of Tayo.

House of Tayo imaze kwamamara ku mwambaro wayo yise ‘Ijezi’ wabaye ikirango cy’u Rwanda. Mu 2023 wambawe n’ibyamamare bitandukanye mpuzamahanga nka Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’umugore we Leena Al Ashqar.

Yambaye kandi n’umunyabigwi Amanda Dlamini wakanyujijeho muri ruhago, Umunya-Somalia Jamad Fiin ukina Basketball, umunyarwenya Kevin Hart n’abandi.

Usibye abambaye ‘Ijezi’ kandi, uyu mwaka House of Tayo yambitse ibindi byamamare bikomeye birimo nk’Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Laouchez; Joakim Noah wamamaye muri NBA, Bernard Lama wakanyujijeho muri PSG n’abandi.

Junior Nyongo'o yaserutse mu mwambaro wakozwe na House of Tayo

Kezeem

Mu nzu z’imideli zahiriwe na 2023, ntitwakirengagiza Kezem yashinzwe na Niyonsenga Emmanuel.

Iyi nzu imaze igihe gito ikora, imaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu myambaro ikora.

Mu 2023 wari umwaka mwiza kuri Kezem kuko mu birori n’inama bikomeye byabereye mu Rwanda nk’Inama Rusange ya 73 ya FIFA, Trace Awards n’ibindi yaragaragajemo ibikorwa byabo.

Mu byamamare byabengutse imyambaro ya Kezem harimo Dr Precious Moloi-Motsepe, umugore wa Patrice Motsepe uyobora CAF, umuhanzi Saraï D’hologne n’abandi.

Mu banyarwanda bazwi baserukanye iyi myambaro, harimo nka Sandrine Isheja, Andy Bumuntu, Alyn Sano, Miss Nishimwe Naomie n’abandi.

Kezem iri mu nzu z'imideli zakoze imyambaro myiza mu 2023

Matheo Studio

Mu 2023 nibwo Niyigena Maurice yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu guhanga imyambaro yo ku rwego rwo hejuru ‘Haute Couture’ abinyujije mu nzu y’imideli yise Matheo Studio.

Uyu mwaka waramuhiriye cyane kuko nibwo yasohoye imyambaro yise ‘Matheo Future Warriors’.

Matheo Studio ni imwe mu nzu z'imideli nshya zitanga icyizere

Izubaa

Izubaa yashinzwe na Élodie Fromentea, ni imwe mu nzu z’imideli zahiriwe na 2023 kuko yagaragarye cyane mu birori bikomeye byabereye mu Rwanda nka Trace Awards aho yari yambitse Teolinda Henriette.

Mu 2023 Izubaa yambitse ibyamamare bitandukanye nka Ish Kevin, Ariel Wayz, Alyn Sano, Miss Shanel, Malaika Uwamahoro n’abandi.

Ish Kevin yaserutse mu myambaro ya Izubaa mu birori bya Trace Awards byabereye i Kigali

Odileira Designs

Odileira Designs yashinzwe na Iradukunda Odile imaze kwamamara mu gukora imyenda y’ibirori.

Buri birori bikomeye byabereye mu Rwanda mu 2023 ntiwari kubura ibyamamare byaserutse byambaye imyenda yakorewe muri iyi nzu.

Bamwe mu barimbishijwe nayo ni abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bazwiho kurimba cyane n’abandi.

Odileira Designs ikora imyambaro yo guserukana mu birori iri mu zahiriwe na 2023

Tanga Designs

Tanga Designs yashinzwe na Niyitanga Olivier, uyu mwaka yakoze imyambaro yiswe “The Cycle of Rebirth” ifite ubwiza buhambaye.

Tanga Designs yahiriwe na 2023 ubirebeye ku bikorwa yakoze n’ibyamamare bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yambitse muri uyu mwaka.

Tanga Designs mu 2023 yakoze imyambaro ifite ubwiza budasanzwe

Empire MensWear

Empire Menswear ya Izere Laurien uzwi nka The Trainer yambitse abagabo benshi bashaka kurimba muri uyu mwaka.

Iyi ni nzu y’imideli ikora ‘costume’ nziza, uyu mwaka warayihiriye kuko n’ubwo yari nshya yakoze imyambaro yakunzwe ba benshi bayiserukanye barimbye.

The Trainer ni umwe mu bahanze imyambaro yakunzwe n'abagabo mu 2023

Masa Mara Africa

Masa Mara ni imwe mu nzu zifashe ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu ruganda rw’imideli. Ikorera muri Afurika y’Epfo yashinzwe n’Umunyarwanda Niyonzima Amza.

Mu 2023, Masa Mara yitabiriye ibirori by'imideli mpuzamahanga bitandukanye

Uyu mwaka wa 2023 ntabwo uzibagirana kuri Masa Mara kuko yawukozemo ibikorwa bitandukanye birimo kwitabira ibirori mpuzamahanga by’imideli nka SA Menswear Week, Portugal Fashion Week n’ibindi.

Matheo Studio imaze kumenyerwa mu gukora imyambaro yo ku rwego rwo hejuru
Masa Mara ni imwe mu nzu z'imideli zikomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga
Saraï D’hologne ari mu byamamare byambitswe na Kezem mu 2023
Imyambaro ya Izubaa iri mu yakunzwe mu 2023
Empire Menswear yakoze amakote yambawe n'abazi kurimba
Didi B Mojaveli yaserutse yambaye imyambaro yakozwe na Tanga muri Trace Awards
Alliah Cool ni umwe byamamare byambikwa na Odileira Designs
Umwaka wa 2023 ntabwo uzibagirana mu bikorwa bya Asantii
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n'umugore we ni bamwe mu bambaye Ijezi mu 2023
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza