Umugabo cyangwa umusore niyo yaba yambaye imyambaro y’igiciro gihambaye ariko yashyizeho inkweto zidashamaje, usanga yakoreye ubusa kuko inkweto ni ikintu gikomeye mu myambarire yabo.
Ab’igitsina gore nibo bajya bakunda gutebya ko iyo babonye umugabo ikintu cya mbere bareba ari inkweto yambaye, nibyo koko usanga umugabo wambaye inkweto nziza arushaho kugaragara neza.
Mu nkweto umugabo akwiye gutunga, hari izidakwiriye kuburamo.
Chelsea Boot
Inkweto zo mu bwoko zituma arimba mu gihe yambaye bisanzwe, nk’ikoboyi n’ishati iyo azishyizeho agaragara nk’umuntu warimbye.
Sneakers
Izi ni inkweto zo hasi zoroheje. Umusore usirimutse akwiriye kuba azitunze kuko usibye kuba ari nziza zituma imyambaro yambaye irushaho kugaragara neza.
Ushobora kuzambara wambaye bisanzwe nk’ikoboyi n’umupira cyangwa mu mpera z’icyumweru wambaye ikabutura no ku yindi myambaro.
Loafer
Niba ushaka kurimba wambaye nka ‘cotton’ cyangwa ugiye ahandi hantu hiyubashye cyangwa mu kazi, ubu bwoko bw’inkweto buba bufunze butagira imishumi bwabigufasha. Biba byiza iyo uzambaye ntushyiremo amasogisi.
Oxford
Ubu ni ubwoko bw’inkweto zikozwe mu ruhu ariko zifite imishumi, izi zambarwa n’umuntu warimbye cyane kandi agiye mu birori byiyubashye.
Trainers
Ubu bwoko bw’inkweto zifunze benshi bakoresha siporo, ushobora kuzambara ugiye mu myitozo ngororamubiri cyangwa mu mpera z’icyumweru uri kuruhuka.
Sandals
Usanga abagabo benshi batumva ibijyanye no kwambara inkweto zifunguye ariko biba ari byiza kuko n’ibirenge byawe biba bikeneye kuruhuka, ushobora kuzambara wambaye nk’ikabutura uri kuruhuka, utagiye mu birori cyangwa ahandi wubashye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!