IGIHE

U Bwongereza: U Rwanda rwitabiriye FPC Fresh Awards, imurikirwamo umusaruro ukomoka ku buhinzi

0 27-09-2026 - saa 00:27, Karirima A. Ngarambe

U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi rizwi nka FPC Fresh Awards aho abacuruza uyu musaruro bamurika ibikorwa byabo, bagahura n’abaguzi b’umusaruro wabo.

Ibikomoka ku buhinzi n’imbuto n’imboga birimo byinshi byoherezwa mu Bwongereza ndetse byagarutsweho ku 24 Nzeri 2026, i Londres, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yifatanyije n’abagore b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ndetse n’uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB), mu imurikabikorwa rya Fresh Produce Consortium (FPC) Fresh Awards.

Iki gikorwa cyahuje abantu b’ingenzi mu nganda z’umusaruro w’ubuhinzi mu Bwongereza, biha ibigo by’Abanyarwanda amahirwe yo kumurika ibicuruzwa byabo no kubaka umubano n’amaduka manini acuruza ibiribwa, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, ababikwirakwiza ndetse n’abandi bashobora kuba abaguzi.

Ambasaderi Busingye yavuze ko ubwitabire bw’u Rwanda muri iki gikorwa bugaragaza iterambere ry’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’akamaro gakomeye k’isoko ry’u Bwongereza ku musaruro ukomoka mu Rwanda.

Ati “Ubwitabire bw’u Rwanda muri FPC Fresh Awards rugaragaza imbaraga zigenda ziyongera n’icyerekezo cy’urwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ndetse n’akamaro k’u Bwongereza nk’isoko umusaruro w’u Rwanda ujyanwaho.”

Yagaragaje kandi uruhare rugenda rwiyongera rw’abagore bakora ubucuruzi mu guteza imbere umusaruro w’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) cyateguye ubukangurambaga bw’ubucuruzi bwa SheTrades Rwanda Trade Mission, bujyana abaguzi icyenda baturutse i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati i Kigali.

Abo baguzi basuye u Rwanda bagiranye ibiganiro by’ubucuruzi hagati y’ibigo ndetse basura ibigo biyoborwa n’Abanyarwandakazi bikora mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.

Mu bigo byitabiriye harimo Selly Faith Ltd, cyabonye umukiliya mushya wo mu Bwongereza nyuma y’iyi gahunda.

Iki kigo kuva icyo gihe cyatangiye kohereza ibishyimbo mu Bwongereza, aho ibicuruzwa byoherejwe mu gihe cy’ibyumweru 10 bifite agaciro karenga miliyoni 80 z’Amapawundi.

FPC Fresh Awards ni igice cya Gahunda ya Value-added Initiative to Boost Employment (VIBE), ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa TradeMark Africa na International Trade Centre, ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Binyuze muri gahunda ya ITC SheTrades, ku bufatanye na NAEB ndetse na SheTrades Rwanda Hub icungwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, mu gushyigikira ibigo biyobowe n’abagore bikora mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ibiribwa bitunganyijwe bikomoka ku buhinzi.

Iyi gahunda ifasha ibi bigo kubona amasoko mpuzamahanga arimo u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Madrid ni yo ikurikiraho

Gahunda y’u Rwanda yo gushaka amasoko mpuzamahanga izakomereza mu muri Espagne.

Kuva ku wa 6- 8 Ukwakira 2026, ibigo 15 by’Abanyarwanda biyobowe n’abagore bikora mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi biteganyijwe ko bizitabira imurikagurisha rya Fruit Attraction rizabera i Madrid.

Kwitabira imurikagurisha rikomeye mpuzamahanga bigaragaza imbaraga u Rwanda rushyira mu kumenyekanisha ibikomoka ku buhinzi ndetse no guhuza abahinzi n’abatunganya umusaruro w’imbere mu gihugu n’abaguzi mpuzamahanga.

U Bwongereza ubu ni kimwe mu bihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo umusaruro mwinshi ukomoka ku mboga n’imbuto.

Amb. Johnston Busingye yagiye gushyigikira Ababanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa
Abagore bakora ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi bagize umwanya wo guhura n'abakiliya babo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 19-09-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza