Mu mujyi wa Toronto muri Canada, hatangijwe Ibuka-Canada, umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bari banejejwe no kubona Canada yibarutse uyu muryango uje kunganira indi nka Memory Keepers (Edmonton, Alberta), Humura (Ottawa) na Page-Rwanda (Montreal).
Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Ibuka- Canada, Leo Kabalisa, wararanzwe n’ibyishimo n’ubusabane mu bari bawitabiriye.
Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, Col. Eustache Rutabuzwa ushinzwe ubutwererane bw’u Rwanda na Canada mu birebana n’ingabo n’abandi bayobozi batandukanye.
Ibyavugiwe muri uyu muhango byibanze ku kamaro ka Ibuka – Canada mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abari bateraniye aho bifuje ko Ibuka-Canada yaba ihuriro rizakusanyiriza hamwe ingufu z’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu kurwanya ingengabitekereza ya Jenoside ikigaragara henshi ndetse no muri Canada.
Bifurije Ibuka-canada kuba umurunga usigasira ukuri n’ubutabera kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibanganywa n’abiyemeje kuyihakana.
Hagaragajwe ko gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuko “Utazi iyo ava atamenya iyo ajya”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!