Abantu basaga 200 barimo Abadipolomate, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura bibutswa kuba indorerwamo y’indangagaciro nyarwanda no kongera umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Dubai ku wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023 byabereye Abanyarwanda umwanya wo kwakira Ambasaderi John Mirenge uherutse gutangira imirimo yo guhagararira u Rwanda muri UAE.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo munsi mukuru, Ambasaderi Mirenge yagarutse ku kamaro ko kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura anibutsa abakuru n’abato kurangwa n’indangagaciro nyarwanda.
Yagize ati “Uyu ni umunsi ukomeye ufite imizi mu mateka yacu. Ni umunsi ubumbatiye ingangagaciro zirimo urukundo, ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gusangira, umurimo n’ubudaheranwa biganisha ku burumbuke.”
Yakomeje agira ati “Abakuru mugomba kuba indorerwamo nziza y’umuco nyarwanda kugira ngo mubere abato urugero rwiza. Urubyiruko namwe ntimugomba gutwarwa n’ibigezweho ngo mwibagirwe isoko. Muhahe ibyiza, ibibi mubigendere kure.”
"Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa” ni yo nsanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka.
Mu butumwa bwe, umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kassim Kaganda yavuze ko Abanyarwanda ayoboye bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda no kubungabunga isura nziza y’igihugu.
Amateka agaragaza ko mbere y’ubukoloni, kwizihiza umuganura bwari uburyo bwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abakoloni baje guca uwo munsi w’Umuganura mu 1925. Gusa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu 2011, ishingiye ku ruhare umuco ukwiye kugira mu iterambre ry’Igihugu no mu bumwe bw’Abanyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!