Abanyarwanda baba muri Maroc bahuriye mu Mujyi wa Rabat mu rwego rwo kwakira no kuganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’iki gihugu, Shakilla Kazimbaya Umutoni.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023, cyitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 100, barimo abatuye n’abiga muri Maroc.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku wa 1 Kanama 2023 ni yo yemeje Shakilla Kazimbaya Umutoni nka Ambasaderi w’ u Rwanda muri Maroc, asimbuye Zaina Nyiramatama.
Ambasaderi Shakila Umutoni yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yavuze ko azibanda ku kubaka umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Maroc cyane ko bifitanye amasezerano y’imikoranire mu burezi, ubuvuzi n’ibindi. Yanijeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imikoranire y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na Maroc.
Ubwo yakirwaga n’Abanyarwanda baba muri Maroc, Ambasaderi Shakilla Umutoni, yabasabye kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda aho bari hose zirimo gukunda igihugu, kugira ubumwe, kurangwa n’ikinyabupfura no gukorana umwete umurimo bashinzwe kuko ari byo bizatuma bagera ku musaruro igihugu kibitezeho.
Yabibukije ko hari amahirwe abategereje mu gihugu cyabo, anashima ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, budahemwa gushaka ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.
U Rwanda na Maroc bifitanye umubano wihariye ndetse ushimangirwa n’ingendo zagiye zibaho hagati y’abakuru b’ibihugu. Muri Kamena 2016 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwami bwa Maroc maze mu Ukuboza k’uwo mwaka Mohamed VI, Umwami wa Maroc na we asura u Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc yatashywe mu 2020 nyuma yaho iki gihugu gifunguriye ambasade yacyo mu Rwanda mu 2016 mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ni yo inareberera kandi inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Tunisia na Mauritania.
Abanyarwanda baba muri Maroc basaga 120, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri za kaminuza ziri mu mijyi itandukanye y’iki gihugu aho abarenga 70 biga amasomo ya siyansi.
Sam Shyaka uhagarariye Abanyarwanda baba muri Maroc yashimye ubuyobozi bwiza bwabegereje Ambasade ku buryo bibafasha haba muri gahunda za Leta no mu buzima bwa buri munsi.
Mu batanze ibitekerezo bashimye ambasade kuba ibaba hafi buri gihe ndetse bizeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka Urwababyaye.
Abanyarwanda baba muri Maroc banaganiriye kuri gahunda ziteganyijwe mu gihugu umwaka utaha harimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Kwibohora ku nshuro ya 30 n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024 bemeranya kuzazitabira nta n’umwe usigaye inyuma.
Abanyarwanda baba muri Maroc kandi baboneyeho kwifurizanya Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024 no gusoza uwa 2023 amahoro.
Muri iki gikorwa kandi Ambasaderi Shakilla Umutoni yahawe impano zitandukanye zirimo n’iy’ifoto ye yatunganyijwe neza.
Itorero Icyeza cy’Indatwa ry’Abanyarwanda baba muri Maroc ryasusurukije abitabiriye igikorwa mu mbyino gakondo zibereye ijisho abari aho bose bacinya akadiho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!