Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye mu gihugu cy’uBwongereza bahuriye mu Mujyi wa Oxford mu kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura wa 2026.
Ibi birori byabaye ku wa 29 Kanama 2026, byitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, wifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Byabereye i Oxford, aho Abanyarwanda baba mu Bwongereza babonye umwanya wo guhura, gusigasira umurage wabo w’umuco ndetse no gusangiza inshuti n’abandi bantu batandukanye indangagaciro z’u Rwanda.
Umuganura usanzwe uzwi nk’umunsi wo kwizihiza umusaruro, ariko muri iki gihe unafite igisobanuro cyagutse kirimo gutekereza ku byagezweho, gushimira no kwibutsa buri wese uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Ku Banyarwanda baba mu Bwongereza, uyu muhango wabaye n’umwanya wo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.
Ambasaderi Johnston Busingye yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kurinda indangagaciro z’u Rwanda.
Ati “Umuganura utwibutsa ko aho Abanyarwanda baba hose, indangagaciro zacu z’ubumwe, gushimira, gukora cyane no gufatanya inshingano zigumana natwe.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho, bakwiye no gutekereza ku musanzu buri wese ashobora gutanga mu muryango mugari no mu iterambere ry’u Rwanda.
Uruhare rw’urubyiruko rwahawe umwanya wihariye muri ibi birori, aho abana n’Abanyarwanda bakuriye mu Bwongereza bahawe amahirwe yo kumenya imigenzo, indangagaciro n’amateka bahawe n’ababyeyi n’abakuru babo.
Itsinda ry’´abategura ibi birori bagaragaje ko gusigasira umuco nyarwanda bitabuza Abanyarwanda kwisanga mu muryango mugari mu Bwongereza, ahubwo ko bibafasha gukomeza kumva aho bakomoka.
Ibirori byanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda, ngo babo bamenye umuco nyarwanda wiyongera mu baturage bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye batuye iki Gihugu bafite mico itandukanye ariko bagahuzwa n’u Bwongereza
Abitabiriye bahawe amahirwe yo kumenya byinshi ku Rwanda binyuze mu muco warwo, indangagaciro zarwo ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Abayobozi b’abaturage bashimiye ubwitabire bw’abitabiriye uyu muhango, banashishikariza Abanyarwanda baba mu Bwongereza gukomeza gutegura ibikorwa bihuriza hamwe abantu no gushimangira umubano hagati y’ibisekuru.
Umuganura wabaye n’umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Diaspora nyarwanda mu guhuza u Rwanda n’u Bwongereza.
Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakomeje kugira uruhare mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, kwihangira imirimo ndetse n’imibereho y’abaturage.
Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo kureba ahazaza, aho abitabiriye bagarutse ku kamaro ko gukomeza gufatanya, gutanga umusanzu no gukorera hamwe mu nyungu z’ibisekuru bizaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!