Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, umaze gukusanya inkunga ingana n’ibihumbi 14 by’ama-Euro [ni ukuvuga agera kuri 18 696 187Frw] yo kugoboka abaturage bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bibasiwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bari mu biganiro n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu bihugu by’i Burayi ndetse na ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu.
Muri ibyo bihugu, Abanyarwanda babayo bagaragaje ibikorwa bakomeje gukora mu gufasha u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, bihereye ku miryango yabo n’inshuti baba barasize i Kigali.
Abanyarwanda muri rusange basanzwe bahurira mu bikorwa binyuranye, aho no mu myaka ishize bakoze n’ibindi byo kugoboka abatishoboye nko kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubafasha kubona amashanyarazi.
Bagira uruhare muri gahunda ya Girinka, gahunda zo gufasha abatishoboye bakorera mu bihugu batuyemo n’izindi gahunda zinyuranye z’igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari n’izindi.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, Dushimimana Gilbert, yavuze ko bahuriye mu mashyirahamwe abarizwa mu mijyi 10 y’iki gihugu aho bagira ibikorwa bitandukanye bibahuza bakaganira ku kubaka u Rwanda.
Yavuze ko bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko bakaba baherutse gukusanya Amayero 14500 yo gutera inkunga abahuye n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, mu bice by’i Burengerazuba.
Ati “Mu bikorwa dukora, igiherutse hari nka gahunda yo gukusanya inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza aho twakusanyije Amayero 14500 yo kugoboka abo bavandimwe bacu.”
Iyi gahunda yo kugoboka abahuye n’ibiza kandi ntabwo yagizwemo uruhare n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi gusa ahubwo n’abo mu bindi bihugu bagiye bakusanya ubushobozi bukohererezwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Ibi biza byo muri Gicurasi byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda barenga 130, mu gihe inzu zirenga 5200 zasenyutse burundu, izindi zirenga 2500 zirangirika, imyaka y’abaturage iratikira n’ibindi byinshi byatewe n’imvura nyinshi yaguye igateza inkangu.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yavuze ko uretse iyo gahunda bagizemo uruhare basanzwe bitabira n’ibindi bikorwa birimo gufasha abatishoboye kubishyurira mituweli n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!