Ihuriro ry’abagore bashakanye n’ab’Ambasaderi b’Ibihugu bya Afurika mu Budage ryagaragaje u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero muri gahunda z’uburinganire no guteza imbere abagore cyane cyane abikorera, aho bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubafasha kwiteza imbere mu byo bakora ku giti cyabo, igihugu cyabo ndetse bakanateza imbere Afurika muri rusange.
Intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu guteza imbere abagore yagarutsweho ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo abagize iri huriro ry’abagore b’Abambasaderi b’ibihugu bya Afurika mu Budage, bahuriraga mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, mu kwishimira intambwe abayobozi b’abagore mu nzego z’ubukungu bamaze kugeraho, ndetse no gukomeza guteza imbere abagore bakora ubucuruzi kubera ko ari bo nkingi y’iterambere rya Afurika.
Ibi birori byahuriranye no kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika, wizihizwa ku wa 25 Gicurasi buri mwaka, gusa kuri iyi nshuro byahujwe n’ibiganiro byibanze ku bikwiriye gukorwa kugira ngo abagore bakomeze kugira uruhare mu iterambere rya Afurika binyuze mu byo bakora bitandukanye birimo ubucuruzi bushingiye ku dushya ndetse n’ibindi.
Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abahanzi b’imideli hamwe n’abahanga mu myambarire aho bahawe umwanya wo kumurika ibikorwa byabo ndetse no kwerekana uburyo bifashisha ikoranabuhanga, umuco mu gukomeza guhanga imideli ibereye Afurika.
Uyu muhango ntabwo wibanze ku bijyanye no kwerekana ibikorwa gusa, ahubwo baganiriye no ku cyatuma abagore ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika babyaza umusaruro ibitekerezo byabo.
Hagaragajwe urugendo rw’abagore b’abacuruzi bo muri Afurika babyaje umusaruro aho bakomoka, bagakoramo ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi birangira bigeze no ku rwego rwa Afurika ndetse n’Isi muri rusange, ibyo bikabafasha kwiteza imbere.
Bienvenue Angui ukomoka muri Côte d’Ivoire n’u Bufaransa, ni umwe mu bahawe umwanya wo kumurika ibyo akora birimo imyambaro, ibikapu ndetse n’ibindi byinshi yakoze binyuze mu kigo cye cyitwa BIWEISS.
Umuyobozi w’Iri huriro akaba n’umugore wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Jeanne Adili Ndatirwa yibukije abitabiriye ibi birori ko insanganyamatsiko y’Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 ishingiye ku kugeza amazi meza n’isuku n’isukura ku bantu bose bo muri Afurika cyane ko biri mu ntego z’igihe kirekire uyu mugabane umaranye igihe.
Nubwo insanganyamatsiko y’Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 yari ijyanye no kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku bantu bose muri Afurika, abateguye iki gikorwa bagaragaza ko bahisemo gufasha umushinga wa BIWEISS, kubera ko werekana uburyo ubukungu bwo kuri uyu mugabane bushobora kuzamuka binyuze mu bitekerezo bishya, kubaka inganda ndetse no gukora ibikorwa byihariye.
Ku rundi ruhande abagize iri huriro bavuze ko bahisemo kwizihiza uyu munsi mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage kubera ko u Rwanda ari igihugu kizwi cyane ku bijyanye no gufasha guteza imbere abagore, aho bahabwa imyanya mu buyobozi ndetse n’abagore ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi bagafashwa kwiteza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye zibashyigikira.
Ndatirwa yashimye uburyo u Rwanda rushyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere abagore kubera ko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Yagaragaje ko mu bantu bihangiye imirimo muri Afurika, abarenga 58% aba ari abagore ndetse ko bagira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe wa Afurika ku kihero cya 13%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!