Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Tournai n’inshuti zabo n’abandi baturutse mu mijyi itandukanye mu Bubiligi, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa kurwanya abiyemeje kugoreka nkana aya mateka yaranze u Rwanda mu myaka yashize.
Abitabiriye iki gikorwa barimo n’urubyiruko beretswe banabwirwa akamaro ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kumenya amateka yagejeje u Rwanda aha, kugira ngo bitazongera kandi babashe kuyabungabunga no guhinyuza abayagoreka.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Mijyi ya Mons na Tornai, Arnold Turagara, yabasobanuriye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ashimangira ko abaturage bo muri uyu mujyi ndetse n’i Burayi muri rusange nabo banyuze mu ntambara zikomeye.
Ati “Tournai ni umujyi wanyuze mu bihe bikomeye birimo n’intambara mu mateka yayo, gusa abaturage babo bagerageje kwiyubaka nyuma y’ibyo bihe bikomeye.”
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe, ikoranwa ubugome n’ubukana, mu minsi 100 hicwa abarenga miliyoni imwe bazira uko bavutse.
Ati “Kwibuka uyu munsi ntabwo ari ukureba mu bihe byashize gusa, ahubwo ni ukugira ngo dukomeze kubungabunga ayo mateka kugira ngo tudaheranwa nayo, tubeho.”
Gakuba Ernest uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ku rwego rw’igihigu, yanenze abakomeje kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi batangaza amakuru y’ibinyoma kuri yo.
Ati “Guhindura amateka ntabwo ari byo kubera ko iyo ubikoze ni nk’aho uba utije umurindi abateguye bagashyira no mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka kubera ko yateguwe igihe kinini binyuze mu icengezamatwara ry’urwango ryakorwaga n’abari abayobozi bayiteguye ndetse n’iteshabumuntu ku Batutsi muri iyo myaka.
Uhagarariye Umuryango wa Ibuka Mémoire et Justice Belgique, Gakuba yagaragaje ko iyo bavuze ko Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo mibare baba bavuga ari iya nyayo.
Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubutwari bwabaranze mu bihe bikomeye banyuzemo byo gukandamizwa kubera uko bavutse.
Gakuba yanenze ibihugu by’i Burayi bitajya bishyira imbaraga mu guta muri yombi abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n’inzego z’ubutabera mu Rwanda, kandi bakomeje kwidegengembya, ndetse akaba ari bo bagira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo ndetse no guhakana ko yabayeho.
Ati “aya mateka akwiriye kwigishwa mu mashuri atandukanye kugira ngo abana bakiri bato babashe kuyamenya.”
Uyu munsi waranzwe n’igice cya mbere cyabereye ku rwibutso ruri hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Saint-Jean, ku muhanda wa Rue du Caporal Bruno Méaux i Tournai, ahabereye igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso, ijambo ry’abayobozi batandukanye ndetse no guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku Rwibutso rw’ingabo z’Ababiligi biciwe mu Rwanda, harimo abavuka muri Tournai.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’ubuhamya, ibiganiro n’indirimbo zo kwibuka hagamijwe gukomeza ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe.
Guhera tariki ya 7 Mata 2026 ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Bubiligi byatangiriye i Bruxelles, hakurikiraho i Liège, Bruges, Namur, Louvain la Neuve, Mons, Charleroi na Tournai.
Hazakurikiraho Umujyi wa Leuven, tariki ya 6 Kamena ari nawo uzasoza iyi minsi 100 mu Bubiligi.
Amafoto: Emmy Uwimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!