Abanyarwanda baba muri Nigeria, abayobozi mu nzego za leta ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Ni ibirori byabaye ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ku nsangamatsiko igira iti “Intambwe mu ntego.”
Ambasaderi w’U Rwanda muri Nigeria, Moses Rugema yibukije ko kwibohora atari ibirori gusa, ahubwo ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzirikana indangagaciro z’ubudaheranwa, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ubuyobozi bureba kure, ndetse n’ibishoboka iyo abantu bahisemo icyizere aho kwiheba.
Ati “Igisobanuro cyo kwibohora kiragutse cyane. Bivuze gusubiza igihugu agaciro kacyo. Bivuze ko icyizere cyatsinze ubwoba. Bivuze kandi kwiyemeza kw’Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibohora k’u Rwanda kwabaye umusingi w’urugendo rwubaka igihugu himakazwa ubumwe n’ubwiyunge, ubunyarwanda, kubazwa inshingano, no kwigira.”
Ambasaderi Rugema yanagarutse ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize rwibohoye, no ku cyerekezo 2050.
Ati “Iterambere ryashingiye ku guha umuturage ubushozi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, kurengera ibidukikije ndetse no guhanga ibishya. Muri uru rugendo kandi abagore n’urubyiruko ntibasigaye inyuma. Bari mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu bushabitsi.”
Yakomeje yibutsa ko amahoro n’umutekano ari byo nkingi z’iterambere ry’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.
Ati “Umutekano, amahoro n’imiyoborere myiza niwo musingi w’iterambere no kubaho kwa buri gihugu. Umutekano no kubaho k’u Rwanda n’Abanyarwanda ni ngombwa kandi ntibigibwaho impaka. Nubwo mu karere hariho abakomeje ingengabitekerezo ya jenoside, jenoside ntizongera kubaho ukundi.”
Mu gusoza ijambo rye, Ambasaderi Rugema yashimangiye ko amateka y’u Rwanda ari urugero ko impinduka zishoboka, anibutsa ko ahazaza ha Afurika hari mu biganza byayo na cyane ko umutungo wa mbere ifite ari abaturage bayo atari umutungo kamere ibitse mu butaka.
Yanashishikarije abari aho kubumbatira amahoro n’umutekano byo nkingi y’iterambere rirambye.
Ambasaderi Babagana Wakil wari uhagarariye Leta ya Nigeria yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize anashimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Tariki ya 4 Nyakanga ni intsinzi yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ikaba n’intangiriro y’u Rwanda rushya rw’amahoro, komorana ibikomere no kwiyubaka. Nigeria ishima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Amateka y’icuraburindi banyuzemo, bayahinduyemo inzira yo kongera kubaho n’icyizere binyuze mu miyoborere myiza n’ubushake bw’abaturage. Isi yose ni abahamya b’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize. Muri byo twavuga izamuka ry’ubukungu, igihugu gitekanye kandi kiyobowe neza, iterambere ry’imigi, cyane uwa Kigali, tutibagiwe n’uruhare rw’abagore mu nzego z’ubuyobozi cyane cyane ubwiganze bwabo mu nteko ishinga amategeko.”
Yakomeje agira ati “Ntewe ishema no kuvuga ko umubano wacu n’u Rwanda uhagaze neza. Ushingiye ku ndangagaciro z’ubwuzuzanye, ubwubahane n’iterambere rya Afurika. Umubano w’ibihugu byacu byombi uri mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!