IGIHE

Michigan: Grand Rapids yemeje itariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0 25-05-2026 - saa 00:35, IGIHE

Umujyi wa Grand Rapids wo muri Leta ya Michigan, imwe muri 51 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Byemejwe ku wa 24 Gicurasi 2026 bishimangira ubushake bwo gufatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange gukomeza kwibuka, guha agaciro ikiremwamuntu no kurwanya Jenoside.

Byatangajwe ubwo muri iyi leta hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa byo kwibuka binini byabayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

Ni igikorwa cy’iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva ku wa 23-24 Gicurasi 2026, cyahurije hamwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batandukanye, abo mu madini n’amatorero, urubyiruko abayobozi batandukanye, abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’inshuti z’u Rwanda.

Ni igikorwa cyateguwe na Ibuka USA ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Michigan n’uw’Abanyarwanda baba mu mahanga igice cyo muri Amerika. Hibutswe abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwemeza tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangajwe na Meya w’Umujyi wa Grand Rapids, David Legrand.

Ni igikorwa gishimangira uburyo ari ingenzi kubungabunga amateka yaranze Jenoside, gufata mu mugongo abayirokotse, gukomeza gushyigikira ubudaherwanwa no gukira ibikomere, kwigisha urubyiruko ibibi by’urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa kandi kigaragaza inshingano z’Isi mu guteza imbere amahoro, ubutabera, ubumwe ndetse no kwirinda ko hari ahandi Jenoside yazongera kuba.

Byakiriwe neza n’abateguye iki gikorwa, babigaragaza nk’uburyo bukomeye bwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside n’uburyo bwo kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka mu Banyamerika.

Umwe mu bategura iki gikorwa yagize ati “Iki gikorwa ni ingenzi kuko cyibutsa uburyo kwibuka ari ingenzi. Kuzirikana itariki ya 7 Mata bisubiza icyubahiro abishwe, bigashyigikira abarokotse ndetse bigashyira imbaraga mu kwibuka inshingano zacu zo guharanira ko Jenoside itakongera kuba ahandi ku Isi.”

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiranye n’ihuriro ryabayirokotse n’ikiganiro kigaruka ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no guteza imbere ubudaheranwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo bagize uruhare mu biganiro bigaruka ku gukira ibikomere cyayobowe n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, abashakashatsi n’abandi bayobozi, byibanda ku gukira ihungabana, ubudaheranwa no gukira ibikomere byambukiranya ibisekuru.

Habaye kandi umugoroba wo kwibuka wahuje abantu batandukanye, abarokotse Jenoside batanga ubuhamya, hacanwa urumuri rw’icyizere, haba amasengesho, imivugo, ubutumwa mu ndirimbo ari na ko hasomwa amazina y’abishwe muri Jenoside ari na ko bunamirwa.

Ku wa 24 Gicurasi nk’umunsi nyir’izina wo kwibuka, abayobozi batandukanye batanze ubutumwa barimo Umujyanama wihariye ya Loni ku kurwanya Jenoside, Dr. Chaloka Beyani, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Umuyobozi wa Ibuka USA, Marcel Shyaka na Reverien Rurangwa, umwanditsi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abateguye iki gikorwa bagaraagaje ko atari icyo kwibuka bikozwe n’Abanyarwanda gusa ahubwo ari n’urubuga rwo kwibutsa abantu kurwanya urwango, guhakana no gupfobya Jenoside, ivangura n’ubugizi bwa nabi.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje mu bice bitandukanye by’Isi, bigaragaza

Umujyi wa Grand Rapids wiyunze kuri Leta ya Michigan ubarizwamo n’izindi Leta zo muri Amerika zatangiye gukoresha inyito ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwifatanya n’umuryango mpuzamahanga kwibuka aya mateka, zirimo Ohio, Utah na Texas.

Abanyarwanda batandukanye bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
U Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana (iburyo) yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza