IGIHE

Michel Minega Sebera yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Conakry

0 25-11-2023 - saa 07:05, Ferdinand Maniraguha

Ambasaderi Michel Minega Sebera ku wa Gatanu yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée, akaba ari we wa mbere uruhagarariye nka ambasaderi muri icyo gihugu.

Izo mpapuro Sebera yazishyikirije Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée, Colonel Mamadi Doumbouya.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata uyu mwaka, ahasinyiwe amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo Guinée yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano warwo n’ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw’uyu Mugabane.

Inkuru bijyanye: Guinée yafunguye Ambasade i Kigali

Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe, mu gushimangira umubano mwiza w'ibihugu byombi
Ubwo Ambasaderi Minega Sebera yakirwaga na Perezida Doumbouya
Col Doumbouya na Ambasaderi Sebera baganiriye ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza