Kuva Ishuri-Umuco ryashingwa mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi mu myaka itanu ishize, buri mwaka rihuza abanyeshuri, ababyeyi, inshuti n’abaturanyi baryo mu gikorwa cy’ubusabane no kwifurizanya ibiruhuko byiza bisoza amasomo y’umwaka w’amashuri.
Ni muri urwo rwego tariki ya 7 Nyakanga 2024, bahuriye muri Institut Saint-Laurent aho iri shuri riherereye, aho habayeho gusangira. Cyaranzwe kandi n’imikino itandukanye y’abana n’ubusabane bw’ababyeyi.
Ishuri-Umuco ryatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2019 n’Abanyarwanda bagize Diaspora nyarwanda muri DRB-Rugari Liège bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.
Twagirimana Eric washinze kandi uyobora Ishuri-Umuco yavuze ko bahisemo kujya bahura rimwe mu mpera z’umwaka w’amasomo kugira ngo bifurizanye ibiruhuko byiza hagati yabo, ababyeyi n’abana, ndetse banasabane.
Ati "Ikaba n’umwanya w’abana bamurika ibyo bamaze igihe biga. Uyu munsi kandi twaneretswe amafoto-documentaire y’urugendo baherutse gukorera mu Rwanda, ari nabo ubwabo basobanuriraga ababyeyi babo."
Yavuze ko ashimira inzego zose ziri mu buyobozi bw’Igihugu zabafashije muri urwo rugendo, zirimo Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, MINUBUMWE, Inzu ndangamuco zo mu Rwanda n’abandi.
Akavuga ko "Byatumye abana bagaruka bazi neza byinshi ku mateka y’igihugu cyabo kavukire, kandi bituma bunga ubumwe kurusha mbere."
Umwe mu babyeyi bafite abana babiri muri iri shuri, Esperence Nyiramana, yagize ati "Mu izina ry’ababyeyi bose duhurira aha turashimira cyane Eric Twagirimana n’abo bakorana, abarimu, abatoza n’abandi badushyiriyeho uburyo abana bacu bazajya bigamo amateka n’ururimi rw’iwabo,"
"Kuko twe tubana nabo mu rugo biratunezeza kumva umwana avuga amwe mu magambo y’ikinyarwanda neza, akaririmba mu kinyarwanda kandi akanatembera u Rwanda nk’uko byakozwe ubushize. Turabashima cyane."
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!