Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba hirya no hino mu Budage rwiyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu rukomokamo.
Ibi aba basore n’inkumi babigarutseho ubwo bari mu Mujyi wa Hamburg mu gikorwa kibahuza kizwi nka ‘Rwanda Youth Connect Germany’. Icy’uyu mwaka cyabaye kuva ku wa 19-21 Kamena 2026.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri kigamije kwibutsa urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Budage inkomoko yarwo no kurukangurira kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Umwihariko waranze ‘Rwanda Youth Connect Germany’ y’uyu mwaka ni uko yaguwe n’urubyiruko ubwarwo, ibishimangira ubushake rufite mu gufata inshingano ndetse no guhuza bagenzi babo hagamijwe intego imwe.
Bamwe mu batuye hanze ya Hamburg byabasabye gukora urugendo rushobora no kugira ku masaha atandatu kugira ngo babashe guhurira na bagenzi babo muri uyu mujyi.
Uretse inama, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwagize amahirwe yo kumenyana, kuganira ku byo rukora no gusabana.
Umunsi wo ku wa 20 Kamena 2026, waranzwe n’ibiganiro byagarutse cyane ku bibazo urubyiruko ruba muri diaspora ruhura nabyo.
Ikiganiro cya mbere cyayobowe na Daisy Igihozo waganirizaga Umujyanama wa Mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Gildas Mukunde ndetse na Anaïs Usanase na Amani Shema.
Cyagarutse ku byiza byo kugumana indangagaciro z’u Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa hirya no hino ku Isi. Hanarebwe uko iri koranabuhanga ryakwimakazwa mu buryo buboneye mu biganiro abantu bagirana.
Ikiganiro cya kabiri cyayobowe na Samantha Kayitete Murera, kigirwamo uruhare na Dr Kaneza Elisabeth, Moise Mwiseneza na Leilla Umutoni. Cyagarutse ku guhatana, imiyoborere, gufata inshingano no kwiyungura ubumenyi.
Ikiganiro cya gatatu cyayobowe na Delice Perle Ikirezi, kigirwamo uruhare na Ange Bella Kabano, Musafiri Sebiziga, Protogene Hahirwabayo na Guillaume Habarurema. Cyagarutse cyane ku bijyanye n’imari, kwihangira imirimo ndetse n’ibyiza by’ishoramari rihuriweho.
Uru rubyiruko rwaganirijwe kandi ku bijyanye n’inkomoko yarwo ndetse n’uko bakwiriye guterwa ishema no kuba Abanyarwanda ndetse bakagira uruhare ku hazaza h’igihugu cyabo. Ni ikiganiro cyatanzwe na Jeanne Adili Ndatirwa, Umugore wa Amb. Igor César uhagarariye u Rwanda mu Budage, kiyoborwa na Nadège Akamanzi.
Naomi Ikamba na Moise Mwiseneza bo batanze ikiganiro ku buryo urubyiruko rwarushaho guhabwa umwanya muri gahunda zitandukanye zitegurwa na diaspora y’Abanyarwanda mu Budage.
Uretse ibi biganiro byagiye bitangwa n’amatsinda y’abantu yatoranyijwe, hanabayeho uburyo bwa rusange bwo kungurana ibitekerezo no kuganira.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar ari nawe wasoje iyi gahunda, yasabye urubyiruko rwitabiriye ko atari abarinzi b’ibyagezweho gusa, ahubwo nabo bakwiriye kubigiramo uruhare.
Yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafatwa nk’intara ya gatandatu y’igihugu cyabo, abasaba kunga ubumwe no kugira intego.
Yifashishije urugero rw’umusanzu uherutse gutangwa n’Abanyarwanda baba muri Kaiserslautern, yagaragaje uburyo amafaranga make ashobora guhurizwa hamwe akagira umumaro ukomeye muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda.
Amb. Cesar yavuze ko ubumenyi uru rubyiruko rumaze guhaha mu Budage rukwiriye kubukoresha mu guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu kwihangira imirimo.
Nyuma y’iyi nama, abayitabiriye bahuriye mu mugoroba waranzwe n’imbyino gakondo, umuziki n’ibindi bikorwa bigamije kwidagadura.
Amafoto yaranze igice cya mbere cy’uyu munsi
Amafoto yaranze igice cya kabiri cy’uyu munsi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!