IGIHE

Bulgaria: U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku guteza imbere ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera

0 27-05-2026 - saa 16:57, Karirima A. Ngarambe

U Rwanda rwitabiriye inama izwi nka ‘International Association of Forensic Sciences: IAFS 2026’, yiga ku guteza imbere ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera igiye kumara icyumweru ibera mu Mujyi wa Sofia muri Bulgaria.

Iyi nama mpuzamahanga ihuriza hamwe abashakashatsi, abahanga mu bya siyansi no mu by’ubumenyi bwa gihanga n’abandi, hagamijwe kwigira hamwe uko hakemuka ibibazo byugarije uru rwego.

U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cyita ku Bimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (AFSA) kinasanzwe gifite icyicaro gikuru i Kigali kuva mu 2022.

Iyi nama yatangijwe ku wa 25 Gicurasi 2026, IAFS 2026, muri uyu muhango abashakashatsi bane mu bijyanye n’ibimenyetrso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bahawe ibihembo mu kuzirikana umurimo ukomeye bakora ngo uru rwego rutere imbere.

Nyuma y’umunsi wa mbere w’iyi nama ya 24 waranzwe n’amahugurwa atandukanye agamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’inzobere, ku wa 26 Gicurasi 2026, iyi nama yatangijwe ku mugaragaro mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, impuguke zo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abahagarariye ibihugu byinshi byitabiriye iyi nama.

Umuhango wo kuyitangiza wayobowe na Prof. Yanko Kolev, umaze imyaka itatu kuva mu 2023 ari Perezida wa IAFS.

Yagarutse ku mumaro wo kwisunga ibimenyetso bya gihanga mu kwimakaza ubutabera buboneye, kurinda umutekano w’abaturage no guhangana n’ibyaha bikomeje guhindura isura ku rwego mpuzamahanga.

Prof. Kolev yashimangiye ko iterambere ry’ikoranabuhanga, ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ikoreshwa ry’uturemangingo ndangasano (ADN) ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu bintu bikomeje guha icyerekezo gishya urwego rw’ibimenyetso bya gihanga ku Isi.

Yanagarutse kandi ku kamaro ko guha amahirwe urubyiruko n’abashakashatsi bakizamuka kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere.

Iyi nama iri kubera Mu Mujyi wa Sofia yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu byinshi byo ku migabane yose, aho ibiganiro biri kwibanda ku nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n’uturemangingo ndangasano (ADN), ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu gukusanya no gusesengura ibimenyetso n’ibindi.

Muri iyi nama kandi hanatanzwe ibihembo ku bantu n’ibigo byagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Mu bahawe ibihembo harimo abahize abandi mu gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo by’abaturage, abatanze umusanzu ukomeye mu mahugurwa no kubaka ubushobozi, ndetse n’abagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Harimo nk’igihembo kizwi nka ‘IAFS 2026 Human Rights Award’ kizirikana imirimo y’umuhanga muri uru rwego rwo muri Afurika y’Epfo, Dr. Stephen Fonneska.

Ni igihembo cyishimiwe n’Abanyafurika kuko kigaragaza uruhare Afurika ikomeje kugira mu guteza imbere ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ku rwego mpuzamahanga.

By’umwihariko, abitabiriye iyi nama bakomeje gukurikiranira hafi igikorwa cyo gutoranya igihugu kizakira inama itaha ya IAFS mu mwaka wa 2029.

U Rwanda ruri mu bakandida bahataniye kwakira iyi nama, ibintu bikomeje guhabwa agaciro gakomeye n’abitabiriye kubera intambwe Igihugu kimaze gutera mu rwego rw’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, umutekano ndetse n’inzego z’ubutabera.

Abahagarariye u Rwanda muri iyi nama bakomeje kwakira abashyitsi aho ikipe y’u Rwanda imurika ibikorwa byayo (Rwanda Booth), aho bari kwerekana ibikorwa igihugu kimaze kugeraho mu guteza imbere ibi bimenyetso no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Hari icyizere ko kwakira IAFS 2029, ibyaba intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange, dore ko aribwo bwa mbere izaba ibereye k’umugabane wa Afurika .

Biteganyijwe ko ibiganiro bizakomereza mu byiciro bitandukanye, aho hazibandwa cyane ku ikoreshwa ry’ibimenyetso bya gihanga mu gukemura ibyaha, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu iperereza, ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’inzobere zo mu bihugu bitandukanye.

Hitezwe kandi ibiganiro byihariye ku ruhare rwa Afurika mu guteza imbere ubumenyi bwa forensiki no kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubutabera n’umutekano.

Dr Antonnel Olckers uyobora AFSA, atanga ikiganiro mu matsinda kigaruka ku guteza imbere ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera
Umuyibozi Mukuru w’Ikigo kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), Dr Charles Karangwa, aganira n'abitabiriye inama ya IAFS 2026
Dr Charles Karangwa mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, i Sofia muri Bulgaria
Buri munsi umwe mu batsindiye irushanwa ryatanzwe, ahabwa igihembo kirimo impano y’u Rwanda
Libargachew Mihretu wa RFI atanga ikiganiro
Ikawa y’u Rwanda ni yo yamuritswe kandi inategurirwa abitabiriye muri iyi nama mpuzamahanga, mu rwego rwo kuyiteza imbere
Umuhango wo gutangiza IAFS 2026’ wayobowe na Prof. Yanko Kolev, umaze imyaka itatu kuva mu 2023 ari Perezida wayo
Umuyibozi Mukuru w'Ikigo kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), Dr Charles Karangwa uyoboye itsinda ryaturutse mu Rwanda, akurikiye ibiganiro byo gufungura IAFS 2026 ku mugaragaro
Mehdi Ben Khalil n'Umuyobozi wa AFSA, Dr Antonel Olckers

Amafoto yerekana ahaherereye ‘Stand’ y’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI)

Ikawa y’u Rwanda ni yo yamuritswe kandi inategurirwa abitabiriye muri iyi nama mpuzamahanga, mu rwego rwo kuyiteza imbere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza