U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa rizwi nka ‘World of Coffee – Bruxelles 2026’.
Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Kane ryitabiriwe kandi n’ibigo birenga 30 byaturutse mu Rwanda, bisanzwe bikora mu bijyanye no gutunganya ikawa no kuyicuruza.
Iri murikagurisha rigamije guhuriza hamwe abatunganya n’abacuruza ikawa ngo basangire amakuru.
Abahagarariye u Rwanda byitezwe ko bazagira amahirwe yo gushaka amasoko no kumurika ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda.
Iri murikagurisha riri kubera ahitwa Bruxelles-Expo rizasozwa ku wa 27 Kamena 2026.
Riri guhuza ibihumbi by’abakora mu bijyanye n’ikawa barimo abahinzi, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abayitunganya, abaguzi, abashoramari ndetse n’impuguke zitandukanye ziturutse hirya no hino ku Isi.
Ni ubwa mbere iri murikagurisha rigiye kubera mu Bubiligi.
Mu minsi itatu rizamara hazagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo inama z’ubucuruzi, ibiganiro, gusogongera ikawa, amarushanwa mpuzamahanga no guhuza abafatanyabikorwa.
Ku Rwanda kwitabira iri murikagurisha ni imwe muri gahunda yo gushimangira umwanya warwo mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga ikawa nziza.
U Rwanda ruzagaragaza ubunararibonye bw’abahinzi, ibigo bitunganya ikawa, amakoperative n’ibigo byohereza ikawa mu mahanga bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru rwego rw’ubukungu bw’igihugu.
Amafoto yaranze umunsi wa mbere w’iri murikagurisha
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!