IGIHE

Brazzaville: Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaganirijwe kuri gahunda yo gukunda igihugu

0 26-05-2026 - saa 11:40, IGIHE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Amb. Parfait Busabizwa yaganiriye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 90 batuye i Brazzaville no mu nkengero zaho rwiganjemo abavukiye muri iki gihugu, muri gahunda igamije kwegera urubyiruko, kurwigisha uburere mboneragihugu no gukomeza kurukangurira kwitabira gahunda zigamije iterambere ry’igihugu.

Ni gahunda yabaye ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026. Yateguwe kugira ngo uru rubyiruko rwavukiye mu mahanga, rukavuka ku babyeyi bahoze ari impunzi muri Repubulika ya Congo, rusobanukirwe biruseho, amateka y’u Rwanda, umuco nyarwanda, ndetse n’ indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro yabagejejeho, Ambasaderi Parfait Busabizwa, yavuze ko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo y’u Rwanda, anabasobanurira uko guverinoma y’u Rwanda ikomeje kubaka imbaraga z’urubyiruko, haba mu mashuri, mu kazi, mu buyobozi anabashishikariza kwitabira gahunda zitandukanye zirimo Itorero ry’Urungano, Youth Tour ndetse n’Itorero Indangamirwa.

Yabasabye kandi kwitabira gahunda zitegurirwa urubyiruko hagamijwe kuruhugura kugira ngo rusobanukirwe neza amakuru y’ukuri ku Rwanda, gukunda Igihugu no kugira ibyangombwa by’u Rwanda byose hagamijwe kubaha ubumenyi no kubaka umuryango nyarwanda wunze ubumwe.

Ati “Urubyiruko ni mwe ejo heza h’u Rwanda, mufite uburenganzira bwo gufata ibyangobwa by’u Rwanda, ntimukemerere abababeshya bababibamo urwango n’amacakubiri, kuko turi umwe kandi duhura kugira ngo tuganire ku Rwanda no ku byaruteza imbere, ni byiza rero ko musobanukirwa hanyuma mugafatanya kubaka icyerekezo cy’ejo hazaza hacu.”

Mu rwego rwo kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu cyabo, Amb. Busabizwa yakanguriye uru rubyiruko rw’Abanyarwanda kwihuriza hamwe bagashaka icyo bakora, haba mu ishoramari n’ibindi.

Yasoje anababwira kuri gahunda ziteganyirijwe urubyiruko zateguwe na Ambasade zirimo kwigisha Ikinyarwanda, kubyina no guhamiriza ndetse na siporo rusange.

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda batanze ubuhamya ku byo bigiyemo, uburyo byahinduye ubuzima n’imitekerereze yabo.

Bagaragaje impinduka nziza zatumye babona ko bari barabeshywe byinshi ku Rwanda ndetse no ku bayobozi barwo, banakangurira abandi gutinyuka bakegera ambasade ikabafasha kubona ibyangombwa ndetse n’andi makuru bakenera ku Rwanda, kuko bizabafasha cyane cyane ko igihugu gitanga amahirwe menshi ku rubyiruko.

Basoje bashimira Ambasade y’u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda zibahuza n’Igihugu cyabo ndetse zibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, umuco warwo n’inshingano bafite nk’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga.

I Brazzaville hari urubyiruko rw'Abanyarwanda rwahavukiye
Uru rubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza byinshi ku mateka y'u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Amb. Parfait Busabizwa yaganiriye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 90 batuye i Brazzaville
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza