IGIHE

Abanyarwanda baba mu Burusiya na Belarus bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32

0 5-07-2026 - saa 10:27, Léonidas Muhire

Abanyarwanda batuye mu Burusiya no muri Belarus bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, hibandwa ku iterambere Igihugu kimaze kugeraho nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gushimangira umubano n’amahanga.

Ibi birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, bibera mu Mujyi wa Moscow. Byitabiriwe n’abarenga 350 barimo abahagarariye ibihugu 51 mu Burusiya n’abahagarariye ingabo muri za ambasade 17, abadipolomate 82, abayobozi muri Guverinoma y’u Burusiya, n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya no muri Belarus, inshuti zabo n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora mbere na mbere ari uwo guha icyubahiro abagabo n’abagore bayobowe na Perezida Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, bagashyiraho umusingi w’ubumwe wubakiyeho iterambere Igihugu kigezeho.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Urugendo rw’u Rwanda rurakomeje’, yavuze ko igaragaza ko Igihugu gikomeje kubakira ku byo cyagezeho mu myaka isaga 30 ishize kuko ubukungu bwacyo bwikubye inshuro zirenga 10 kuva mu 1994 kandi bugomba gukomeza gutera imbere.

Ibyo bijyana no gushyira mu bikorwa icyerekezo cyo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu 2050.

Maj Gen Nzabamwita yanashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kwagura ubufatanye n’u Burusiya, aho by’umwihariko ibihugu byombi bikomeje guteza imbere imikoranire mu by’ingufu za nucléaire, ubuvuzi, uburezi n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ikoranabuhanga.

Anatoli Bashkin uyobora ishami rishinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku myaka 32 ishize Igihugu kibohowe, kikaba icyitegererezo mu kubaka ubumwe, amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo.

Yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’iterambere u Rwanda rwihitiyemo, agaragaza ko Kigali ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Moscow muri Afurika.

Yanavuze ko ibihugu byombi bihuriye ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse no gukomeza gukorana ku bibazo bireba Akarere n’Isi muri rusange.

By’umwihariko yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuvuzi, uburezi, iby’ingufu za nucléaire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Nyuma y’ibirori, Ambasaderi Maj Gen Nzabamwita yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya no muri Belarus, barimo abayobozi bashya b’umuryango w’Abanyarwanda bahatuye ndetse n’abanyeshuri 51 barangije amasomo ya kaminuza.

Yasaboneyeho gusaba urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri kaminuza kwigira ku bumenyi n’ikoranabuhanga biri mu Burusiya, kugira ngo bazabikoreshe mu kuzamura u Rwanda mu kurushaho kubaka umutekano n’iterambere kuko biri mu bishimangira kwibohora nyako nk’urugendo rukomeje.

Muri ibyo birori, ababyitabiriye basusurukijwe n’Itorero Imena mu Nganzo riririmba gakondo nyarwanda ndetse n’itsinda ry’abacuranzi, berekanye umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo.

Abanyarwanda baba mu Burusiya no muri Belarus bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32
Anatoli Bashkin uyobora ishami rishinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku myaka 32 ishize Igihugu kibohowe
Mu Burusiya bishimiye kuba u Rwanda rumaze imyaka 32 rwibohoye
Muri ibyo birori, ababyitabiriye basusurukijwe n’Itorero Imena mu Nganzo
Abahagarariye ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade mu Burusiya bifatanyije n'Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza