IGIHE

Danemark: Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco Gladsaxe Day 2026

0 28-08-2026 - saa 00:09, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda baba muri Copenhagen bitabiriye iserukiramuco rya Gladsaxe Day 2026, ryabereye muri Komine ya Gladsaxe, mu gace ka Greater Copenhagen muri Denmark, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026.

Iri serukiramuco ni rimwe mu bikorwa bikomeye ngarukamwaka byo mu gace ka Gladsaxe, rihuza abaturage barenga ibihumbi 10.000, abahagarariye inzego za politiki, amashyirahamwe, ibigo ndetse n’abahagarariye imico itandukanye.

Umuryango Nyarwanda uba muri Copenhagen waserutse mu birimo umuco nyarwanda, kumurika u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, umuco, ibicuruzwa by’ubuhinzi ndetse n’ibihanganno n’abanyabugeni n’abanyabukorikori.

Umuyobozi muri RCA Denmark, Nelly Gatete yavuze ko abana, urubyiruko n’abakuru bose batumiwe kugira ngo bagire uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati “Intego y’umuryango nyarwanda ni uko cyane cyane abakiri bato bumva ko batagomba guhitamo hagati yo kuba Abanyarwanda no kuba Abanya-Denmark. Bashobora kugira imizi mu mico yombi, bakagira uruhare muri sosiyete zombi, kandi ibyo bikaba ari byo bibaha ubushobozi budasanzwe bwo kuba abahuza bazo.”

Yavuze ko ubudasa bugira imbaraga iyo abantu bahuye. Gladsaxe ituwe n’abantu bakomoka mu bihugu, imico n’amateka bitandukanye, ariko ubwo budasa buhinduka imbaraga nyazo igihe abantu bahawe amahirwe yo guhura, kuganira no kumenyana.

Abasuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikoresho byarwo bagize amahirwe yo kumenya byinshi ku byiza nyaburanga by’igihugu, birimo inyamaswa, ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse n’amakuru yafashaga abifuza gusura u Rwanda.

Bagaragarijwe ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda birimo ikawa, imifuka yaboshywe n’intoki, ibikoresho by’ubugeni n’ibindi bikoresho byerekana ubuhanga bw’Abanyarwanda. Ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu byakunzwe cyane n’abitabiriye iki gikorwa.

Abitabiriye Gladsaxe Day banaryohewe n’imbyino n’indirimbo nyarwanda za gakondo. Itorero Umurage ryataramye mu mbyino n’indirimbo zihariye rikerereza abarebyi.

Gatete ati “Gladsaxedagen 2026 yerekanye ko umuntu ashobora kubungabunga inkomoko ye, ari na ko ashinga indi mizi aho atuye. Umuco na kwisanga mu bandi ntabwo bivuguruzanya; bishobora kugendana, bikuzuzanya kandi bigafasha kubaka umuryango ukomeye buri wese yibonamo.”
.
Iki gitaramo cyafashije Abanyarwanda bakiri bato baba mu mahanga gukomeza kwiyibutsa umuco wabo, ndetse gituma n’abaturage ba Denmark bashobora kwisanisha no kwishimira umuco nyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi umuhanzi Suzanne Nyiranyamibwa, yafashije mu gusangiza umwihariko w’umuco n’amateka by’u Rwanda.

Gladsaxe Day 2026 yabaye umwanya wo kugaragaza uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guhuza u Rwanda na Denmark. Binyuze mu kumurika ubukerarugendo, ikawa, ibicuruzwa by’u Rwanda ndetse n’ibikorwa by’umuco, Abanyarwanda berekanye ishusho y’igihugu kandi bashimangira uruhare rwabo mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iyi komine ikunze kwitabira ubutumire bwa Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi cyane nko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi mpuzamahanga w’Abagore aho igaragariza umubano mwiza hagati y’abayituye n’Abanyarwanda.

Aho u Rwanda rwamurikiraga ibijyanye n'umuco warwo hari abantu benshi
Basobanuriraga buri wese ubagannye amateka y'u Rwanda n'ibyiza nyaburanga byarwo
Abanyamahanga bishimiye kureba ibihangano by'Abanyarwanda
Abakuru n'abato bose bitabiriye ibi bikorwa
Iserukiramuco ryitabiriwe n'ingeri zinyuranye z'abantu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza