Mageragere: Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, abanyamuryango bagize ishyirahamwe Abasangirangendo bifatanyije n’abacitse ku icumu banabifuriza gukomeza kwiyubaka, aho banenze abanyepolitiki bashishikarije abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bikorwa byiganjemo kwibuka no kunamira inzirakarengane no guhumuriza abacitse ku icumu bakomeje kwiyubaka nyuma ya 1994, umuyobozi w’itsinda ry’abahadji n’abahadjati (…)
Mageragere: Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, abanyamuryango bagize ishyirahamwe Abasangirangendo bifatanyije n’abacitse ku icumu banabifuriza gukomeza kwiyubaka, aho banenze abanyepolitiki bashishikarije abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bikorwa byiganjemo kwibuka no kunamira inzirakarengane no guhumuriza abacitse ku icumu bakomeje kwiyubaka nyuma ya 1994, umuyobozi w’itsinda ry’abahadji n’abahadjati ‘Abasangirangendo’, Al Hadj Munyakazi Isaac yabanje kunenga abanyapolitiki bashyishikarije abanyarwanda kuziza abandi uko baremwe kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa amahanga yose arebera.
Yakomeje agira ati: “Ndasaba abavandimwe b’Abasilamu gufata iya mbere mu gushyigikira gahunda nziza ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yasubije agaciro buri munyarwanda hagamijwe kubaka igihugu hanirindwa icyazatuma ayo mahano yongera kuba mu Rwanda n’ahandi ahari ho hose ku isi”.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguwe ku rwibutso rwa Kigali rwubatse ku Gisozi, Abasangirangendo bashyikirije abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Kagali ka Nyarufunzo impano igizwe n’inka ebyiri ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi. Imiryango 9 yahawe ihene indi 7 yarubakiwe.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwegera abacitse ku icumu mu Murenge wa Mageregere cyakozwe n’Ishyirahamwe ‘Abasangirangendo’ rigizwe n’abahadji n’abahadjati b’Abanyarwanda baherutse kugirira umutambagiro mutagatifu i Makka muri Arabiya mu mwaka wa 2011.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!