IGIHE

Mu Kwibuka, urubyiruko rurasabwa no kumenya amateka y’igihugu

0 2-05-2012 - saa 09:14, IGIHE

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itegurwa n’ishyirwa mu ngiro (head of operations and planning) ry’ ibikorwa bya Health&Fitness Center Ltd kuri iki Cyumweru ubwo bari mu bikorwa byo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu Mihigo wa Mugabo Frank w’imyaka 22 yatangaje ko imwe mu myitwarire n’imico ya bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda imuteye inkeke.
“ Bamwe mu rubyiruko ntibashaka kwikoza iby’iwabo i Rwanda, iyo bari mu ngo iwabo birebera amafilime n’ibindi (…)

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itegurwa n’ishyirwa mu ngiro (head of operations and planning) ry’ ibikorwa bya Health&Fitness Center Ltd kuri iki Cyumweru ubwo bari mu bikorwa byo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu Mihigo wa Mugabo Frank w’imyaka 22 yatangaje ko imwe mu myitwarire n’imico ya bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda imuteye inkeke.

“ Bamwe mu rubyiruko ntibashaka kwikoza iby’iwabo i Rwanda, iyo bari mu ngo iwabo birebera amafilime n’ibindi nkabyo by’abanyamahanga, nakwibuka ko ibigo by’amashuri byigisha ku mateka y’u Rwanda byimbitse kuri Jenoside ari mbarwa nkibaza aho tujya mu gihe urubyiruko rutiha umwanya uhagije wo kumenya igihugu cyabo bikantera inkeke“, ayo ni amagambo Frank yadutangarije, akomeza avuga ko ibyo byazagira ingaruka mbi mu gihe kizaza.

Ijoro ryo kwibuka ryabereye muri Hotel Alpha Palace ari naho hari icyicaro cya Health&Fitness Center Ltd Company igizwe n’urubyiruko gusa ari nayo yateguye iyi mihango.

Mbere y’uko ijoro ryo kwibuka ritangira, habanje urugendo rwo kwibuka, abarwitabiriye bahagurutse Kicukiro SONATUBES bagana kuri Hotel Alpha Palace.

Irakoze Gloria ni umwe mu bagize iyi kompanyi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati:” Twe abagize Health&Fitness Center Ltd icyo twiyemeje ni ukubera abandi urugero, tugatanga umusanzu ukwiye mu kubaka igihugu. Aha turimo turi abakobwa n’abahungu bakiri urubyiruko kandi twese intero ni imwe, ni uguharanira ejo hacu heza turandura ingengabitekerezo mbi iyo ariyo yose, cyane cyane ibiba amacakubiri mu Rwanda”.

Nyuma yo gusura urwibutso bakanashyiraho indabyo, Mukasa Nelson uhagarariye iyi kompanyi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi agira ati:” Birandenze, birandenze, iyaba nari Imana nakazuye abazize Jenoside bose bakazabaho iteka ryose mu ijuru kuko bazize ubusa”. Uyu musore n’agahinda kenshi yavuze ko igihe cyose ahumeka azimakaza urukundo mu bantu kuko nta bumuntu bw’utagira urukundo.

Health&Fitness Center Ltd ihuriyemo urubyiruko rutanga serivise zitandukanye zirimo iza Protocole, kurinda umutekano mu birori (bouncer), kwigisha siporo (gym&swimming), gufasha abantu kunanuka n’ibindi byinshi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza