Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, barasaba Leta ko yabafasha imibiri y’ababo bazize Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro kuko kugeza ubu bagishyinguye mu mashitingi mu cyobo rusange kiri mu Mudugudu wa Mukoma, mu Kagari ka Rutabu kibarurwamo imibiri irenga ibihumbi 62.
Ibi babigarutseho ku wa 12 na 13 Gicurasi 2012, ubwo bibukaga Abatutsi bazize Jenoside bo muri uwo murenge by’umwihariko abakozi batanu b’Ikigo nderabuzima cya Mukoma (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, barasaba Leta ko yabafasha imibiri y’ababo bazize Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro kuko kugeza ubu bagishyinguye mu mashitingi mu cyobo rusange kiri mu Mudugudu wa Mukoma, mu Kagari ka Rutabu kibarurwamo imibiri irenga ibihumbi 62.
Ibi babigarutseho ku wa 12 na 13 Gicurasi 2012, ubwo bibukaga Abatutsi bazize Jenoside bo muri uwo murenge by’umwihariko abakozi batanu b’Ikigo nderabuzima cya Mukoma cy’Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda, barimo uwari umuyobozi wacyo Nyirabanyiginya Martha n’umufasha we Ruhamya Silas, umushumba w’iryo torero muri Paruwasi Mukoma. Uhagarariye ababuze ababo muri Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Ntongwe ari naho uyu murenge ubarizwa, akaba n’umwe mu barokokeye muri Mukoma, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko bababajwe no kuba abo babuze badashyinguye mu cyubahiro ngo basubizwe agaciro kabo. Ngo hashize igihe kinini bakora ubuvugizi kuri iki kibazo ari ko na n’ubu kikaba kitarakemuka, dore ko imibiri yabo yabaye ishyizwe mu cyobo rusange by’agateganyo kuva mu 1995. Dusengiyumva yagize ati: “sinumva impamvu iki kibazo kidakemuka kandi ntekereza ko atari n’ubushobozi bwabuze kuko hano muri Kinazi hubatswe uruganda rw’imyumbati hamwe n’ibitaro kandi byatwaye amafaranga menshi, nkibaza impamvu hatateganywa n’amafaranga yo kubaka urwibutso.”
Iyi mibiri ikaba iri hafi y’amashuri abanza ahiswe ku Isoko rusange (Marche commun), ubu hakaba haritiriwe CND kubera ko hiciwe Abatutsi benshi bakajugunywa mu cyobo kinini ngo cyateguwe n’uwari umurezi kuri ayo mashuri Nsabimana Jeacques avuga ko ari icy’imisarani y’ishuri. Uretse icyo kibazo cy’urwibutso rutarubakwa, Dusengiyumva yanagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo n’amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside bikirangwa muri ako gace, ndetse no kuba abantu b’aho batitabira gahunda zo kwibuka, aho usanga haza abana bato gusa abakuru ntibahagere. Ati “Kwibuka si iby’umuntu ku giti cye bireba buri wese.”
Ku bijyanye n’ibyo bibazo abarokotse Jenoside bagaragaje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick, yatangarije Imvaho Nshya ko bagerageza kubishakira ibisubizo. Ati: “Ikibazo cy’urwibutso twakigejeje mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, mu minsi ya vuba hazubakwa urwibutso mu Murenge wa Kinazi mu rwego rw’Akerere. Umutekano w’abarokotse Jenoside na wo kugeza ubu umeze neza uretse ikibazo cy’umugore wavuze ko yahohotewe kuko itorero asengeramo ryamubujije gushima Imana kuko ryari ryaramuciye, iki kibazo kiri gukurikiranwa na polisi.”
Uyu muhango wo kwibuka waranzwe n’ijoro ryo kwibuka, ubuhamya butandukanye bw’abarokotse, ubutumwa butandukanye n’indirimbo byose bigaruka ku mateka yaranze Umurenge wa Kinazi mu gihe cya Jenoside. Ubuhamya bwatanzwe bwagarutse ku iterambere ry’umurenge wa Kinazi ariko Jenoside ikaryangiza. Bwibanze no ku kigo nderabuzima cya Mukoma cyari indashyikirwa, cyakiraga abantu batandukanye barimo n’abo mu tundi turere, kandi cyari gifite n’abaganga bitangaga mu kazi kabo none ubu bakaba barishwe.
Ari abarokotse Jenoside n’abayobozi batandukanye bafashe ijambo muri uyu muhango wo kwibuka barimo uwaje ahagariye Minisiteri y’Ubuzima Twagiramungu Zacharie, basabye ubufatanye bw’abatuye Umurenge wa Kinazi mu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri idashyinguye n’amazina y’abaguye muri ako gace barimo n’abaganga kugira ngo bamenyekane na bo bajye bibukwa. Kwibuka abari abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mukoma bikaba bibaye ku nshuro ya 3.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!