IGIHE

COGEBANQUE yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

0 30-04-2012 - saa 14:47, Olivier Muhirwa

Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ya Centenary House i Kigali mu mugoroba wo kuwa 28 Mata 2012 nibwo abakozi ba COGEBANQUE, inshuti, abanyamigabane bayo, imiryango y’abacitse ku icumu n’abayobozi batandukanye bari hamwe mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Bernardin aho na korali y’umwe mu bahanzi Nyarwanda wanishwe muri Jenoside Rugamba Sipiriyani washinze Chorale Rugamba ariyo yanaririmbaga muri (…)

Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ya Centenary House i Kigali mu mugoroba wo kuwa 28 Mata 2012 nibwo abakozi ba COGEBANQUE, inshuti, abanyamigabane bayo, imiryango y’abacitse ku icumu n’abayobozi batandukanye bari hamwe mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Bernardin aho na korali y’umwe mu bahanzi Nyarwanda wanishwe muri Jenoside Rugamba Sipiriyani washinze Chorale Rugamba ariyo yanaririmbaga muri iyo misa.

Abazize akarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abanyamigabane ba COGEBANQUE, abo mu miryango y’abakozi ba COGEBANQUE n’imiryango y’abakiriya bayo basabiwe guhorana na Rugira iteka ryose, cyane ko nta kabuza ubu bicaye iburyo bw’Imana kuko nta wazira akarengane nk’ako ngo anabure ijuru.

Mu ijambo rye, Padiri yavuze ko u Rwanda rwagushije ishyano ubwo rwaburizagamo umugambi w’Imana abantu baremwe n’Imana bakazira uko bahanzwe. Yavuze kandi ko nta muntu ubaho ku bw’impanuka, ko nta muntu w’impfabusa ubaho kuko umuntu wese Nyagasani abaho amufiteho umugambi.

Nyuma y’iyi misa, habaye umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu, umunyamigabane wa COGEBANQUE Makuza Bertin n’umuyobozi Mukuru wa COGEBANQUE.

Makuza Bertin mu ijambo rye yashimiye abitabiriye uwo muhango asaba abari aho bose gukomeza ubufatanye mu kwibuka abazize Jenoside, ndetse no gukomeza kurwana urugamba mu kwiyubaka hanaharanirwa ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umwe mu bakozi ba COGEBANQUE, Rukundo Jean Paul, mu buhamya bwe mu bya muri Jenoside yavuze uburyo yatemwe akajugunywa mu cyobo cyatawemo abantu bapfuye aho yamaze iminsi irenga icumi, anashimangira ko kuri ubu icyo ashyize imbere ari ukwiyubaka.

Uwari uhagarariye IBUKA muri uwo muhango, Nsabimana Sylvestre, mu ijambo rye yihanganishije buri wese, asaba abari aho guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, ndetse anabasaba ko kwibuka byazahoraho ku Munyarwanda wese wifuriza u Rwanda amahoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu, mu ijambo rye yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside anabasaba gukomeza kwibuka, ndetse hanimakazwa umuco wo kwandika ibyabaye kugira ngo n’abazavuka mu myaka ijana iri imbere nabo bazamenye amateka yaranze u Rwanda.

Muri uyu muhango, abahanzi Munyenshoza Dieudonne na Grace baririmbye indirimbo zitandukanye zirema icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda, ndetse na zimwe mu zishimangira amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu bihe bya Jenoside.

Foto:Nduwimana J.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza