IGIHE

Abarokokeye muri Kamomyi baribuka Jenoside yakorewe abana bato

0 1-05-2012 - saa 15:48, IGIHE

Umurenge wa Nyarubaka uherereye mu Karere ka Kamonyi ahahoze hitwa muri Komini Musambira aha hakaba hariciwe abana bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishe abarenga 76 bari mu kigero cyo munsi y’imyaka irindwi y’amavuko biciwe mu maso y’ababyeyi babo.
Aha mu buhamya bwatanzwe n’Abatutsi baharokokeye bavuga ko bageragezaga kwambika abo bana b’abahungu udukanzu ngo abicanyi bibeshye ko ari abakobwa ariko bakaza kubivumbura bagenzura igitsina ari nabwo bishe abanagana gutyo.
Ibi ni (…)

Umurenge wa Nyarubaka uherereye mu Karere ka Kamonyi ahahoze hitwa muri Komini Musambira aha hakaba hariciwe abana bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishe abarenga 76 bari mu kigero cyo munsi y’imyaka irindwi y’amavuko biciwe mu maso y’ababyeyi babo.

Aha mu buhamya bwatanzwe n’Abatutsi baharokokeye bavuga ko bageragezaga kwambika abo bana b’abahungu udukanzu ngo abicanyi bibeshye ko ari abakobwa ariko bakaza kubivumbura bagenzura igitsina ari nabwo bishe abanagana gutyo.

Ibi ni ibyagarutsweho mu muhango wabaye wo kwibuka ku cyumweru muri uyu murenge aho abaharokokeye basaba ko hazashyirwa urwibutso rwihariye rugenewe kwibuka aba bana; ibi byavuzwe n’aba bibumbiye mu Muryango Peace Family igizwe n’abana barokotse Jenoside n’abana bavuka ku babyeyi bakoze Jenoside.

Uyu muryango w’aba bana ukaba usaba buri wese ubishoboye kubaha ubufasha butandukanye mu kuba iki kimenyetso cyashyirwa ahagaragara kandi kikabafasha kwibuka abana bagenzi babo bishwe urupfu rw’agashinyaguro hagamijwe ko ubwoko bw’Abatutsi bwacika burundu.

Gakumba Gilbert ni umwe mu bambitswe ikanzu kugira ngo abicanyi bamwibeshyeho ko ari umukobwa. avuga ko yabayeho mu buzima bukomeye aho ndetse yaje no guhakana ko atari umuhungu ahubwo ko ari umukobwa agamije gukiza ubuzima bwe.

Akaba yavuze ko we atari afite ubwenge bwo gutekereza cyane ku byabaye ahubwo ko ababyeyi bagiye bavanwa abana mu mugongo bagasigarana ingobyi babaga bahetsemo ubundi bakicirwa ibibondo byabo mu maso yabo ari bo bazi Jenoside yabaye muri uyu murenge icyo ari cyo ndetse n’umwihariko wayo.

Gakumba akaba avuga ko aba babyeyi byageze naho bategekwa kwihambira abana babo bamwe batari bashiramo umwuka, aho babanagaga mu cyobo cyari aho ngo ni ukubashyingura. Gakumba akaba yavuze ko atakwibagirwa umugore witwaga Mukangango wahekuraga ababyeyi bagenzi be ndetse akanashahura n’abagabo nk’urugero rw’umubyeyi gito.

Gisa Utamuliza Fidelité ahagarariye Umuryango Twiyubake Peace Family akaba avuga kuba abana bo muri uyu murenge baraciye mu nzira y’umusaraba ndetse bamwe muri bo bakaza kwicwa urupfu rw’agashinyaguro basaba ubufasha buzatuma batibagirwa bagenzi babo bazize iyi Jenoside kandi bikazaba ikimenyetso cyihariye mu Rwanda hose kuko ubu bwicanyi bakorewe akeka ko ari umwihariko wabaye muri aka gace.

Akaba yarasabye abari aho kubatera inkunga iyo ariyo yose nk’abavuka muri uwo murenge kuko ijya kurisha ihera ku rugo. Iki kimenyetso kikaba cyaba anazina y’abo bana ndetse n’aho kubibukira.

Umuhoza Florentine ari muri uyu muryango akaba afite umubyeyi wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nkuko yabibwiwe na nyina umubyara akaba asaba abana bafite ababyeyi babo bakoze Jenoside haba muri Nyarubaka no mu Rwanda hose ko batagombye kwiheba ngo usange bafite ipfunwe ry’uko ababyeyi babo bakoze Jenoside ahubwo ko bafatanya n’abayikorewe bagakomeza kubaka u Rwanda rutavangura.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique akaba yavuze ko iki gitekerezo cy’aba bana nka IBUKA ku rwego rw’Akarere yagerageje kukigeza mu nzego zitandukanye zibakuriye ngo babone ubufasha bw’iki kimenyetso kandi bakaba babwizeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Amajyambere, Uwineza Claudine akaba yavuze ko biteye agahinda kuba hari abantu bapfuye bazira uko bavutse nyamara bataragishije Imana inama mbere yo kuvuka.

Uwineza aka yaravuze ko kuba urubyiruko rurimo umubare munini warwo wakoze Jenoside ariko hakaba hari n’urundi rwatangiye kwishyira hamwe rwaba urwiciwe ndetse n’urufite ababyeyi bishe muri Jenoside bitanga icyizere y’ejo heza h’u Rwanda. Ku bijyanye n’ikimenyetso gisabwa ku kwibutsa amateka y’aba bana bishwe, Uwineza akaba yavuze ko iki kibazo akarere kamaze iminsi gatekereza ukuntu kazubaka urwibutso nk’ikimenyetso cy’ayo mateka.

Uwineza akaba ashimira abantu batandukanye bashoboye guhisha abana b’abahungu bahigwaga muri icyo gihe kuko ntaho bitaniye n’abahishe abana b’abahungu muri palestina mu gihe umwami herode yabicaga agambiriye kwicamo Yezu.

Ubu bwicanyi bwabaye muri uyu Murenge wa Nyarubaka bukaba bwararanzwe no kuvangura nkaho basabye abana b’abahungu bari munsi y’imyaka 7 kujyana n’abagore naho abana b’abahungu bari hejuru y’iyo myaka kujyana na ba se aho abicanyi bakaba barahereye kuri icyi cyiciro cya nyuma mu kwica.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza