IGIHE

Imihango yo gufungura Fespad 2013 yasubitswe

0 23-02-2013 - saa 18:44, Dean Irak

Nyuma y’uko haguye imvura ikomeye ivanze n’urubura, ikangiza urukiniro (Stage) ndetse bikaba byagaragaraga ko n’abafana badashobora kubona aho bicara bibaye ngombwa ko imihango yo gufungura Fespad 2013, yimurirwa kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2013, muri Petit Stade.
Ku masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, imvura imaze nk’iminota mirongo ine gusa igwa, Makuza Lauren umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’umuco na siporo nibwo yinjiye muri stade avuga ko ibirori byo gufungura Fespad (…)

Nyuma y’uko haguye imvura ikomeye ivanze n’urubura, ikangiza urukiniro (Stage) ndetse bikaba byagaragaraga ko n’abafana badashobora kubona aho bicara bibaye ngombwa ko imihango yo gufungura Fespad 2013, yimurirwa kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2013, muri Petit Stade.

Ku masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, imvura imaze nk’iminota mirongo ine gusa igwa, Makuza Lauren umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’umuco na siporo nibwo yinjiye muri stade avuga ko ibirori byo gufungura Fespad 2013 kumugaragaro byimutse.

Agize ati "Banyarwanda, Banyarwandakazi twagirango tubamemnyeshe ko gahunda yari iteganijwe kuri uyu munsi ihinduriwe ejo ku cyumweru, bikazabera muri petit stade kuva saa cyeenda."

Frank Murangwa, umuyobozi muri RDB mu ishami ry’ubukerarugendo ari nawe ushinzwe ibikorwa bya Fespad, abwiye IGIHE ko komite ishinzwe gutegura imigendekere y’iki gikorwa igiye kwicara mu gihe kidatinze baza gutangaza uko imirimo yo gufungura Fespad 2013 yimuriwe kuri iki cyumweru bizahuzwa n’izindi gahunda zari ziteganijwe ku cyumweru.
Harimo inkera yagombaga kubera mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda y’amarushanwa azajya ahuza amatorero y’umuco gakondo y’ibihugu 11 byemeye kuzitabira iri serukiramuco.

Iyi nkera isubitswe Azaph Ministries irimo kuririmba, bivuze ko ku rutonde rw’abahanzi icumi bari bateganijwe kuririmba ariyo yonyine ibashije kwiyerekana n’ubwo nayo itarangije ibyo yari yateguye byose.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

421 0 2-03-2013
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza