Nyuma y’i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, Fespad kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse bikaba biteganijwe ko naho habera amarushanwa yo kubyina mu mudiho w’injyana gakondo n’izigezweho.
Ibi birori bibera mu nzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Huye, hararushanwa Garuka urebe (itorero ry’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga) n’Imanzi zo mu Karere ka Huye mu njyana z’umuco gakondo n’Inshoza mu mbyino zigezweho n’abandi.
Aimable (…)

Aimable Twahirwa uyoboye akanama nkemurampaka muri aya marushanwa yavuze ko ikintu gikuru bareba ari umwihariko n’udushya urushanwa agaragaza mu mbyino, uko yashimishije abantu, uko yaserutse n’ibindi.
Abandi bagize akanama nkemurampaka ni Masamba, Maria Yohana na Umuliza (mu njyana gakondo), Hitimana Astelie na Mutabazi Emery (mu njyana zigezweho).
Iri torero ryagaragaje ko n’ubwo bari muri gereza batibagiwe umuco gakondo w’Abanyarwanda bavuza amakondera, bavuga amazina y’inka n’imikino itandukanye nk’igisoro.
Umusore w’imyaka 21 ucuranga inanga na mugenzi we umuvugiriza umuduri.
Iri torero ryanishimiwe n’abantu benshi, ryaje bigaragara ko ryiteguye bihagije dore ko bari banubatse ibintu bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda bakera babagaho, nk’inzu ya kinyarwanda, inkike z’urugo n’ibindi.
Muri gitari yashimishije benshi kubera indirimbo nziza ikangurira abantu kugira umuco mwiza w’ubutwari, gukunda igihugu n’ibindi.
Iri tsinda ryabyine imbyino zitandukanye bitewe n’umuco, ahanini ryibanze ku mico y’abanyafurika.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!