IGIHE

Fespad 2013 igeze ku musozo

0 2-03-2013 - saa 14:38, Dean Irak

Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” ryari rimaze icyumweru kuva ku cyumweru tariki 24 Gashyantare 2013, rirasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe mu gitaramo mbaturamugabo gitegerejwemo umunyajamaica mpuzamahanga Beenie man n’abandi bahanzi batandukanye bakunwe mu Rwanda.
Iki gitaramo gisoza Fespad 2013, kirabera muri stade Amahoro ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, ndetse biteganijwe ko muri iki gitaramo ari naho bari butangire ibihembo ku bantu ku giti cyangwa amatorero (…)

Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” ryari rimaze icyumweru kuva ku cyumweru tariki 24 Gashyantare 2013, rirasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe mu gitaramo mbaturamugabo gitegerejwemo umunyajamaica mpuzamahanga Beenie man n’abandi bahanzi batandukanye bakunwe mu Rwanda.

Iki gitaramo gisoza Fespad 2013, kirabera muri stade Amahoro ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, ndetse biteganijwe ko muri iki gitaramo ari naho bari butangire ibihembo ku bantu ku giti cyangwa amatorero yahize ayandi mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

By’umwihariko kandi haranahembwa amatorero y’ibihugu bitandukanye yitabiriye Fespad 2013 kuko yose yagiye yegukana imyanya inyuranye mu marushanwa yayahuje, ejo kuwa gatanu tariki 1 Werurwe.

Uretse amagambo ari buhavugirwe n’itangwa ry’ibihembo riteganijwe ariko nta n’ubwo ari umunyajamaica Beenie man gusa uri buririmbe muri iki gitaramo gusa kuko n’umunyanigeriya Ice Prince, Kidumu, Jay Polly na Dream Boys nabo barashimisha abakunzi ba muzika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza