IGIHE

FESPAD 2013 izazenguruka intara zose

0 20-02-2013 - saa 12:11, Rene Anthere Rwanyange

Guhera ku wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare kugeza tariki 2 Werurwe 2013 mu Rwanda hazabera Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku nshuro ya munani. Iri serukiramuco rizatangirira mu Mujyi wa Kigali, rizenguruke hose mu ntara enye z’igihugu.
Rica Rwigamba, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yavuze ko guhera ku wa mbere iri serukiramuco rizerekeza mu Ntara; mu Burasirazuba, mu Majyepfo, mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.
Rwigamba avuga (…)

Rwigamba avuga ko Abanyarwanda batuye muri izi ntara bazabasha kubona bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco, bazanye imbyino zitandukanye zo hirya no hino ku Isi.

Rwigamba avuga ko mu isozwa ry’iri serukiramuco hazahembwa abazagaragaza imbyino nziza kurushaha abandi. Aba bakazatorwa n’abazitabira iri serukiramuco.

FESPAD yashyizweho muri Gashyantare 1988, mu nama ya 67 y’Abaminisitiri bagize icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Organisation de l’Unite Africaine).

U Rwanda ni rwo rwatowe nk’igihugu iri serukiramuco riberamo.

Kanda HANO urebe gahunda yose

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

421 0 2-03-2013
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza