Umugabo witwa Hernán Gil wari umaze iminsi umunani munsi y’inkuta z’inzu zahirimye muri Venezuela kubera umutingito wibasiye iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, yatabawe ari muzima.
Abatanga ubutabazi bakoze amasaha arenga 100 ngo bamutabare nyuma yo kumenya ko yagwiriwe n’inkuta za toni 140.
Umutingito wibasiye Venezuela ku wa 24 Kamena 2026 umaze guhitana abarenga 2300 ndetse abandi ibihumbi baracyabura, ibyumvikana ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Umwe mu bazobereye gutabara abahuye n’ibyago wo muri Chili yavuze ko gutabara Hernán Gil ari ibikorwa byari bigoye yahuye na byo mu mwuga we.
Allan Madrigal wo muri Croix Rouge ya Costa Rica ni we wumvise Gil ataka. Yamwumvise ku wa 30 Kamena 2026. Kuva icyo gihe batangiye gushaka uko bamufasha.
Yatabawe n’itsinda ry’abantu baturutse muri Venezuela, Chili, El Salvador, Mexique, Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umutingito wabaye Gil ari mu kazu ka pariking yo mu nzu munsi y’inzu izwi nka Galerias Playa Grande mu Mujyi wa Catia La Mar. Ako kazu kari gakozwe muri ‘béton’ kamurinze za toni 140 kumwirundaho, ku buryo atigeze akomereka na hamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!