Umunyeshuri w’Umufaransa w’imyaka 19, Didier Gaspard Owen Maximilien, yaciwe amadolari 600 ya Singapore (asaga ibihumbi 600 Frw) nyuma yo kwemera icyaha kijyanye n’imyitwarire idahwitse, aho yafashwe amashusho arigata umuheha wo kunywesha jus wari mu mashini icuruza jus, akawusubizamo.
Maximilien yemeye imbere y’urukiko rwo muri Singapore ko yakoze iki gikorwa mu kwezi kwa Werurwe, agamije kubishyira ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yafashe akimara gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, yatumye atangira gukurikiranwa mu mategeko mu kwezi kwa Mata.
Uyu musore usanzwe wiga mu ishuri ry’ubucuruzi muri Singapore, yashinjwe imyitwarire idahwitse mu ruhame, mu gihe ikindi icyaha yari Akurikiranyweho cyo kwangiza ibintu cyo cyateshejwe agaciro. Urukiko rwamutegetse kwishyura ihazabu, ariko ntirwamutegeka gukora imirimo nsimburagifungo kubera ko rwagendeye ku kuba yari akiri muto, yemeye icyaha hakiri kare ndetse nta muntu wagizweho ingaruka n’icyo gikorwa.
Abashinjacyaha bari basabye ko ahanishwa ihazabu ntarengwa y’Amadolari 2.000 ya Singapore (asaga miliyoni 2 Frw), bavuga ko icyo gikorwa cyari kigamije gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga kandi gishobora gutuma abaturage batongera kugirira icyizere isuku y’imashini zikoreshwa na benshi.
Icyakora, abashinjacyaha bagaragaje ko hari impamvu zagabanyaga uburemere bw’igihano, zirimo kuba Maximilien ari we wakuye umuheha mu mashini, kuba nta muntu wigeze awukoresha nyuma ye ndetse nta kimenyetso cy’uko hari uwagize ikibazo cy’ubuzima kubera icyo gikorwa.
Umunyamategeko wamwunganiraga, Kalidass Murugayan, yavuze ko umukiliya we yicuza cyane ku byo yakoze ndetse ko amashusho yari agamije gushimisha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga gusa. Yavuze kandi ko nyuma yaje gukuramo uwo muheha kugira ngo awukoreshe ku giti cye, atari agamije ko undi muntu awukoresha.
Ati “Yicuza by’ukuri kuba yarateje ibi bibazo byose.”
Isosiyete ikoresha iyo mashini icuruza imitobe, IJooz, ni yo yatanze ikirego muri polisi nyuma y’iki gikorwa. Iyo sosiyete yahise isukura imashini ndetse isimbuza imiheha yose 500 yari irimo kugira ngo yizeze abakiliya ko isuku ikomeje kubungabungwa.
Singapore izwiho kugira amategeko akomeye ajyanye n’imyitwarire mu ruhame n’isuku, aho ibikorwa byo kwangiza ibintu cyangwa guhungabanya umutekano w’abandi bihanishwa ibihano bikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!