IGIHE

Wumva vuba kurusha Clitoris - Amagambo y’Umudepite abwira mugenzi we mu Nteko

0 4-07-2026 - saa 15:19, IGIHE

Depite Kathi Gebel wo mu ishyaka Die Linke mu Budage yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amagambo akakaye yabwiye mugenzi we Martin Reichardt wo mu ishyaka rya AfD, wari ukomeje kumurogoya ubwo yavugiraga mu Nteko.

Ibyabaye byabereye mu kiganiro mpaka cyo muri Werurwe 2026 cyibandaga ku burenganzira bw’abagore, ariko amashusho yacyo yongeye gukwirakwira cyane mu minsi ishize.

Muri ayo mashusho, Gebel agaragara agerageza kunenga imishinga y’amategeko yari yatanzwe na AfD, ariko Reichardt akomeza kumuca mu ijambo.

Nyuma yo kwihangana bikanga, Gebel yahise amusubiza mu buryo bwatunguye benshi mu Nteko. Yagize ati “Reichardt, clitoris igira imyakura irenga 3000 ituma yumva cyane, ariko wowe washoboye kugaragaza ko uyirusha kumva vuba. Ibyo si ibya buri wese.”

Aya magambo yatumye abari mu Nteko baseka cyane, bamwe bakomera amashyi, mu gihe Reichardt we yagaragaye nk’uwabuze icyo asubiza. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashimye Gebel bavuga ko yasubije mu buryo bwihuse, bukomeye kandi butuma uwo bahanganye atongera kumurogoya.

Kathi Gebel w’imyaka 29 yafatwaga nk’uwageragezaga gusobanura ikibazo cy’uburenganzira bw’abagore, ariko amagambo ye yahise ahinduka inkuru ikomeye kurusha n’ikiganiro ubwacyo. Abashyigikiye uyu mudepite bavuze ko atavuze amagambo asanzwe yo gutukana, ahubwo yakoresheje imvugo ikarishye igaragaza ko yari arambiwe gucibwa mu ijambo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza