Ubushakashatsi bwagaragaje ko utumashini dukoreshwa mu kumutsa inzara muri salon tuzwi nka ‘UV light’ tugira uruhare mu ndwara z’uruhuru zirimo na kanseri kuko utwo tumashini twumisha twica hafi 30% by’utunyangingo mu minota 20, bivuze ko inshuro eshatu muri utwo twuma hafi 70% by’utanyangingo tuba dupfuye.
Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe kuri ‘Nature Communications Journal’ bugaragaza ko abantu bakwiye kwitondera utu tumashini twumutsa inzara.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi ku bijyanye n’uruhu bo muri University of California San Diego muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza ko ubukana bw’imirasire ituruka muri iyo mashini, bukubye inshuro enye ubw’imirasire y’izuba, ari na yo mpamvu ari bibi ku buzima bwa muntu.
Ludmil Alexandrov wari uyoboye ubu bushakashatsi yagaragaje ko urebye uburyo utu tumashini twamamazwa abadukora bakubwira ko nta ngaruka tugira ariko burya nta muntu wigeze akora ubushakashatsi bwimbitse kuri utu tumashini.
Ati “Urebye uko bagaragaza ko ibi bikoresho, ni ibintu bidafite icyo bitwaye ariko mu byukuri nta muntu wari warize kuri ibi bikoresho, ndetse n’ingaruka bigira ku muntu.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu minota 20 gusa intoki z’umuntu ziri muri turiya tumashini twica utunyangingo hafi 30% tw’igice cyagiye muri ako kamashini, mu gihe ugiyemo inshuro eshatu zikurikiranyije hafi 70% by’utunyangingo tw’igice cyashyizwe muri ako kamashini dupfa.
UV light zikoreshwa cyane mu kumisha ‘vernis’ zizwi nka gel, ndetse n’ibijyana na yo byose, zigakoreshwa ku ntoki cyangwa ku birenge.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko umuntu ushaka kwirinda ingaruka z’utu tumashini yakoresha inzara zisanzwe zidasaba kujya muri UV light, cyangwa agakoresha amavuta arinda imirasire y’izuba kwinjira mu mibiri azwi nka ‘sunscreen’ cyangwa ‘sunblock’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!