Ubuyobozi bw’Intara ya East Flanders mu Bubiligi bwirukanye umwarimu witwa Hadija Amajoud, nyuma yo kwanga gukuramo igitambaro yitandira mu mutwe, kizwi nka hijab, mu masaha y’akazi.
Amajoud yigishaga mu ishuri ribanza rya Kiempunt Campus ryita ku bana bakeneye ubufasha bwihariye, kuva ku wa 1 Nzeri 2022. Yari asanzwe yambara hijab ubwo yatangiraga akazi, kandi nta suzuma ry’imikorere ye ryigeze rigaragaza ko akora nabi. Ku wa 1 Mutarama 2024 yari yarahawe akazi gahoraho.
Ku wa 27 Kamena 2024, ubuyobozi bw’intara bwahinduye amategeko agenga abakozi. Guhera ku wa 1 Nzeri uwo mwaka, bwabujije abakozi kwambara ibimenyetso by’idini cyangwa by’imyemerere bigaragara, usibye abarimu bigisha amasomo ya filozofiya.
Amajoud yavuze ko kwirukanwa kwe kwatumye abura amafaranga yakuragamo, ndetse atakaza imibereho n’umutekano yahabwaga n’akazi gahoraho. Yibajije kandi urugero umukoresha yemerewe kugeraho agena uko umwarimu yambara.
Ihuriro ry’abakozi rya ACOD ryatangaje ko rizajuririra icyemezo cyo kumwirukana mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Bruxelles. Uhagarariye iryo huriro, Kristof Bruyland, yavuze ko bazakomeza kukirwanya.
Iki kibazo cyari cyarabanje gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire y’abakozi mu 2024, ariko icyo gihe ubuyobozi bw’intara busoza dosiye nta gihano bumufatiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!