Umwarimu wasimburaga abandi mu mashuri yo muri Leta ya Missouri, muri Amerika, yatangaje ko yakuwe mu kazi nyuma y’uko ikigo cyamuhuzaga n’amashuri kimenye ko afite konti ku rubuga rwa OnlyFans.
OnlyFans ni urubuga abantu bashyiraho amashusho, amafoto n’ubundi butumwa, ababikurikira bakishyura kugira ngo babirebe.
Rushobora gukoreshwa n’abahanzi n’abandi bakora ibihangano, ariko ruzwi cyane ku mashusho yiganjemo ay’urukozasoni, ari na yo mpamvu Sheena yirukanywe.
Sheena Sittner, wakoreraga mu gace ka St Louis County, yavuze ko yari amaze imyaka irenga ibiri afite iyo konti, ari na ko akomeza akazi k’ubwarimu.
Yavuze ko yari azi ko ibikorwa bye byo kuri internet byashoboraga kuzamenyekana, ariko ko yatunguwe n’uko byagize ingaruka ku kazi ke.
Sittner yavuze ko ubutumwa yahawe na Kelly Education, ikigo cyamuhaye akazi, bwamumenyesheje ko ahagaritswe mu gihe hategurwa kumusezerera.
Bwanamusabaga kutavugana n’ishuri cyangwa akarere ku bijyanye n’akazi. Ibyo byamuhangayikishije kuko umwana we yiga muri amwe mu mashuri yo muri ako karere.
Akarere ka St Louis kasobanuye ko Sittner yemerewe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’ishuri nk’umubyeyi, kimwe n’abandi babyeyi.
Kelly Education na yo yavuze ko amabwiriza yamuhaye yarebaga inshingano ze z’akazi gusa, atamubuza gukurikirana imyigire y’umwana we.
Sittner yavuze ko ibibazo by’amikoro biri mu byatumye ashaka ubundi buryo bwo kubona amafaranga.
Yagaragaje ko umushahara mwiza w’abarimu washobora kugabanya impamvu zituma bamwe bashaka indi mirimo ibunganira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!