Umunyapolitiki ukomeye mu Budage, Jens Spahn, ari gusabwa kwegura kubera kugira indimi ebyeri, nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo bashakanye babyaye umwana hisunzwe ikoranabuhanga ryo gutwitira undi (surrogacy), babifashijwemo n’umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu buryo bwo gutwitira undi bubujijwe mu Budage. Kubibuza bishyigikiwe cyane n’Ishyaka rya Jens Spahn, Christian Democrat (CDU), ndetse na Spahn ubwe yari yarigeze kubishyigikira.
Nubwo nta tegeko ry’u Budage rihana uwabikoreye mu mahanga , Spahn w’imyaka 46 yanenzwe n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye, harimo n’abo mu ishyaka rye.
Umunyamuryango wa CDU mu Ntara ya Thuringia, ndetse akaba ari mu Ihuriro ry’Abagore ry’iri shyaka, Marion Rosin, yagize ati “Abanyapolitiki bashyiraho amahame agenga abandi na bo bagomba kuyubahiriza. Iyo icyizere abantu babagirira gitakaye, kwegura biba ari ingaruka ikwiye.”
Ubwo yishimiraga umwana wabo, Spahn yabwiye Bild ati “Georg ni ibyishimo byacu bikomeye. Uko twiyumva biragoye kubishyira mu magambo.”
Nyuma umugabo we yashyize kuri Instagram ifoto yabo bombi, Spahn ari gusunika igare ry’umwana, ayiherekeresha n’amagambo agira ati “Turi umuryango.”
Mu itegeko ryo mu 1990 rijyanye no kurengera urusoro rw’umwana, gutwitira undi mu Budage bihanishwa igifungo cy’imyaka itatu cyangwa ihazabu y’amafaranga.
Ni yo mpamvu Spahn n’umugabo we bahisemo gushaka umugore wababyarira umwana muri Amerika.
Ku miryango myinshi y’Abadage, yaba abashakanye bahuje ibitsina cyangwa abandi biyumva ukundi, gushaka ubatwitira mu mahanga byabaye uburyo bukomeye bwo kubasha kugira abana.
Mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani na byo ubu buryo burabujijwe.
Muri uku kwezi, urukiko rw’ikirenga rw’u Bufaransa rwemeje ko abana bavutse muri ubu buryo ku babyeyi b’abanyamahanga bagomba kwemerwa mu mategeko.
Mu Butaliyani, mu 2024 hashyizweho itegeko rihana Abataliyani bifashisha ubu buryo babifashijwemo n’abanyamahanga.
Muri Gashyantare, inama y’Ishyaka rya CDU yongeye kwemeza ko ishyigikiye gukomeza kwamagana ubu buryo mu Budage, kugira ngo hakumirwe ko gutwitira undi byagirwa ubucuruzi.
Abanenga Spahn bagaragaje ko ubwo yari Minisitiri w’Ubuzima mu 2020, yanze icyifuzo cy’ishyaka riharanira ubwisanzure rya FDP cyo koroshya amabwiriza agenga gutwitira undi mu Budage.
Banagaragaje ko mu 2015 yanditse ko nk’umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina akaba n’umukirisitu, abona bigoye cyane kwemera ko umuntu yakodesha undi ngo amubyarire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!