IGIHE

Umuntu wa mbere ku Isi wabazwe ubwonko hifashishijwe AI

0 27-08-2026 - saa 12:36, IGIHE

Umugabo wa mbere ku Isi yabazwe ubwonko hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ikibyimba yari afite gikurwamo neza nta kibazo agize.

Iki kibyimba cyashoboraga gutuma Rhys Hibbert w’imyaka 48 wo mu gace ka Bedfordshire mu Bwongereza ufite abana babiri, ahuma iyo atabagwa, nk’uko abaganga bo muri University College London Hospital babitangaje.

AI yasesenguye amashusho y’ibikorwa byo kubaga uko byakorwaga, igira inama abaganga ku buryo bakwirinda gukomeretsa imitsi n’imyakura yo mu bwonko itagaragaraga neza. Ibi byafashije abaganga gukuramo ikibyimba neza.

Hibbert yagize ati “Ku bijyanye n’umutekano w’umurwayi, mbona rwose bifite akamaro kanini, kuko nta byapa bitwereka inzira biri mu mutwe wacu ngo abantu babone aho banyura bavura umuntu.”

Mbere y’uko ikibazo gitangira, Hibbert wari ushinzwe kwakira no gufasha abakiliya yari umuntu ufite ubuzima bwiza. Mu myaka 18 yose abana n’umugore we yari ameze neza ariko Isi iza kumuhindukana nyuma.

Mu mezi 18 ashize yaguye mu muhanda aratakaza ubwenge ndetse atangira kugira ibimenyetso byo guta ubwenge.

Isuzuma ry’ubwonko ryagaragaje ko yari afite ikibyimba kidatera kanseri gifite ubunini bwa milimetero 11, cyari kiri ku gice cy’ubwonko cyitwa pituitary gland, urugingo rumeze nk’agasaro ruba hasi y’igihanga.

Icyo gice gisohora imisemburo y’ingenzi ifasha umubiri mu mikorere irimo gukura, guhindura ibiryo mo imbaraga, kugenzura umuvuduko w’amaraso ndetse n’ubushyuhe bw’umubiri.

Ikibazo gikomeye ni uko icyo kibyimba cyari hafi y’imitsi itwara amaraso ajya mu bwonko, ndetse n’imyakura igenzura ibijyanye no kubona.

Uko ikibyimba cyakomezaga gukura, cyatangiraga gukanda iyo myakura y’amaso, bituma ubushobozi bwe bwo kubona ibintu biri ku mpande bugabanuka.

Igihe abaganga bamuhaga amahitamo yo kuba umurwayi wa mbere wageragezwaho ubu buryo bwo kubaga hifashishijwe AI yabo yihariye, ntiyigeze azuyaza.

Ati: “Niba abarwayi batemera kwitabira ubushakashatsi, abaganga baziga bate? Ubuvuzi bwatera imbere bute?”

Ubwo buryo bwo kubaga bwakozwe binyuze mu gushyira kamera ntoya mu mazuru ikagera mu ndiba y’igihanga aho ikibyimba cyari kiri.

Kumenya ahantu hatekanye ho kugikuriramo ntibyari byoroshye, cyane cyane ko imiterere y’ubwonko n’imiyoboro y’amaraso bitandukanye ku muntu ku wundi.

Muri ubu bwoko bwo kubaga, hari ibyago biri hagati ya 25% na 50% byo kudashobora gukuramo ikibyimba cyose, ndetse hakaba ibindi byo gukomeretsa imitsi, umuntu akaba yaviramo imbere agapfa.

Ku yindi screen, AI yasesenguraga amashusho y’ibikorwa byo kubaga ako kanya, igakurikirana ibikoresho abaganga bakoreshaga ndetse ikerekana ahantu imitsi n’imyakura by’ingenzi bishobora kuba biri.

Yagaragazaga kandi ahantu hatekanye kurusha ahandi abaganga bashobora gukuriramo ikibyimba, ibyatumye ubu buryo bukora neza ndetse ikibyimva kivanwa mu bwonko.

Rhys Hibbert w’imyaka 48 yabaye umuntu wa mbere ubanzwe ubwonko hifashishijwe AI
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza