Umukozi wo ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt mu Budage yapfuye azize indwara ya malaria, nyuma y’uko abakozi batandatu banduye iyi ndwara ikwirakwizwa n’imibu.
Abashinzwe ubuzima mu Budage bavuga ko bikekwa ko imibu yanduje abantu malaria yaba yarageze kuri icyo kibuga cy’indege itwawe n’indege yahaguye.
Umuyobozi w’ikigo gicunga iki kibuga cy’indege, Fraport, yatangaje ko abandi bakozi batanu banduye iyi ndwara bari kwitabwaho n’abaganga.
Imitego yashyizwe muri iki kibuga ndetse n’imibu yahafashwe byajyanywe muri laboratwari ngo hasesengurwe inkomoko ya nyayo y’iyi mibu.
Umuvugizi wa Fraport yabwiye BBC ati “Birababaje kwemeza ko umukozi umwe yapfuye azize iyi ndwara. Twahaye amakuru ahagije abakozi bose kandi tubasaba kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso.”
Iki kibazo cyatangiye kuvugwa muri Nyakanga, ubwo byamenyekanaga ko abakozi bane bo ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt bari banduye Malaria hagati ya tariki ya 4 na 6 Nyakanga.
Ikigo cy’u Budage gishinzwe kurwanya indwara no guteza imbere ubuzima rusange, Robert Koch Institute, cyatangaje ko malaria ikunze kuboneka mu Budage ivuye ku bantu baba bayanduriye mu bihugu bikunze kugira iyi ndwara, cyane cyane mu bice bishyuha byane.
Robert Koch Institute yavuze kandi ko kwandurira malariyaa ku kibuga cy’indege byaherukaga kugaragara mu 2023, na bwo kuri Frankfurt Airport.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!