IGIHE

Umukobwa wa Brigitte Macron ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 20

0 2-09-2026 - saa 08:15, IGIHE

Tiphaine Auzière, umukobwa muto wa Brigitte Macron, yatangaje ko akundana n’umusore witwa Antoine Lecomte, arusha imyaka 20.

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko ari mu rukundo na Antoine Lecomte, umusore w’imyaka 22 ukora ibijyanye n’ubucuruzi ndetse akaba akunda cyane umukino wa kitesurf.

Amashusho yagiye hanze ubwo bombi bari mu biruhuko yatumye benshi bemeza ko urukundo rwabo ruhari.

Abafaransa benshi bahise babigereranya n’amateka y’urukundo rwa nyina wa Tiphaine, Brigitte Macron, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kubera ko na bo bafite ikinyuranyo cy’imyaka hafi 25.

Antoine Lecomte aherutse gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto y’urugendo rwabo i Amsterdam, ayiherekeza n’amagambo agira ati “Amasaha 48 i Amsterdam na madamu”.

Bivugwa ko aba bombi banagaragaye bari kumwe mu iserukiramuco rya muzika rya Touquet Music Beach, ribera mu mujyi wa Le Touquet-Paris-Plage, ahantu hafite amateka akomeye mu muryango wa Macron kuko Brigitte na Emmanuel Macron bakunze kuhakorera ingendo ndetse na Tiphaine akaba ahafite inzu.

Amakuru ava ku bantu ba hafi yabo avuga ko bombi bahuje byinshi birimo gukunda Le Touquet, siporo zidasanzwe, ingendo ndetse n’ubucuruzi.

Antoine Lecomte ukomoka mu mujyi wa Lille, ni umunyeshuri muri Neoma Business School. Uretse amasomo, afite ikigo yashinze cyitwa Mission Kiteboarding gikora ibikoresho bijyanye na kitesurf.

Mu 2025, yitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya kitesurf ryabereye muri Vietnam, aho yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya “Kings and Queens of the Lagoon”.

Tiphaine Auzière na we ni umunyamategeko ufite ikigo cye. Mu 2024, yasohoye igitabo cye cya mbere yise “Assises”, kivuga ku nkuru y’umunyamategeko urengera umugore wishe umugabo we wamugiriraga nabi.

Biteganyijwe ko Tiphaine ashobora kuzaherekeza umukunzi we muri Aziya, aho ashaka kwagurira ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Urukundo rwa Tiphaine na Antoine rwakuruye impaka mu Bufaransa kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo. Abenshi barugereranya n’urukundo rwa Brigitte Macron na Emmanuel Macron.

Umwe mu bantu ba hafi ya Tiphaine yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore atita cyane ku bitekerezo by’abandi, ahubwo ko akurikiza ibyiyumvo bye.

Ati “Kimwe na Brigitte, yumva umutima we kandi ntahangayikishwe n’ibyo abandi bavuga. Icy’ingenzi kuri we ni igitekerezo cy’umuryango we.”

Antoine Lecomte kandi ngo yamaze guhura n’abana babiri ba Tiphaine, Élise na Aurèle, yabyaranye n’uwari umugabo we Antoine Choteau. Aba bombi bari bamaze imyaka irenga 15 babana mbere yo gutandukana mu ntangiriro za 2025.

Tiphaine Auzière ni umukobwa muto wa Brigitte Macron
Tiphaine Auzière akundana na Antoine Lecomte, arusha imyaka 20
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza