Umugore wari mu ndege ya American Airlines yavaga i Baltimore yerekeza i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwiyambura imyenda no gukora ibikorwa by’urukozasoni abandi bagenzi bamureba.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri. Abakozi bakira abagenzi bamenyesheje abatwara indege ko umugore wari wicaye ku ntebe ya 9D yari yambaye ubusa kandi afite imyitwarire ibangamiye abari bamwegereye.
Nk’uko ubutumwa bw’abo bakozi bwatangajwe n’urubuga AirLive bubigaragaza, basabye ko ibyabaye bimenyeshwa ubuyobozi bwa American Airlines n’inzego z’umutekano.
Indege yakomeje urugendo igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami idahinduye icyerekezo. Inzego z’umutekano zari ziyitegereje aho abagenzi basohokera, zihafatira uwo mugore.
Ntiharamenyekana ingamba abakozi bo mu ndege bafashe kugira ngo bakemure icyo kibazo mu gihe cy’urugendo, cyangwa ibyaha uwo mugore ashobora gukurikiranwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!