IGIHE

Umugenzi wikinishirije mu ndege yateje impagarara

0 23-09-2026 - saa 15:15, IGIHE

Sosiyete y’indege ya United Airlines yatangaje ko yatangiye iperereza ku kirego cy’umugenzi wavuze ko yabonye umugabo wari umwicaye iruhande yikinisha mu ndege.

Uyu mugore w’imyaka 25 yabwiye NBC News ko yari mu ndege yavaga i Rochester muri Leta ya New York yerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Newark Liberty muri New Jersey, mu gitondo cyo ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo yabonaga umugabo bari bicaranye akora icyo gikorwa.

Yavuze ko uwo mugabo yasaga n’ufite hagati y’imyaka 35 na 40.

United Airlines yemeje ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi w’iyi sosiyete yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ati “Turimo kureba iki kirego, ariko nta kindi kintu dufite cyo gutangaza muri iki gihe.”

Uyu mugore yavuze ko akimara kubona ibyo bikorwa yahise amenyesha abakozi ba United Airlines bari mu ndege. Avuga ko yemerewe guhagarara mu gihe cy’isaha imwe, ariko nyuma akaza gusabwa gusubira kwicara mu gihe indege yari igiye kugwa.

Yavuze ko yabwiye abakozi bo mu ndege inshuro nyinshi ko atumva yisanzuye ku buryo yakongera kwicara iruhande rw’uwo mugabo, ariko akabwirwa ko nta yindi myanya yari ihari.

Ati “Inshuro nyinshi navuze ko ntumva norohewe no kubikora.”

Yongeyeho ko uwo mugabo yasohotse mu ndege nta gihano cyangwa ikindi gikorwa cyamukorewe. Nyuma yo kugera aho asohokera mu ndege, ngo yabwiye umukozi wa United Airlines ibyabaye, ariko avuga ko yamusubije ati “Ni iki ushaka ko mbikoraho?”

Uyu mugore yavuze ko yatanze ibirego muri United Airlines, mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA), ndetse anavugana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa FBI.

United Airlines yavuze ko ikomeje gusuzuma iki kibazo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza