Umugabo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yapfuye azize ikibazo cyo kuziba kw’imitsi ijyana amaraso mu bihaha nyuma yo kongererwa igitsina muri Thailand ubwo yari yagiye muri icyo gihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 43 witwa Igho Ubiribo, uzwi kandi ku mazina ya Tiny, Denisi na Ego, yatewe inshinge z’umuti wa acide hyaluronic na lidocaine mu ivuriro ryo muri Bangkok.
Hakoreshwejwe hafi mililitiro 40 z’iyo miti mu gikorwa cyakozwe n’ivuriro ryo muri Bangkok ritavuzwe izina, nk’uko amakuru yatanzwe mu rukiko rwa Inner West London Coroners’ Court yabigaragaje.
Mu icyo gihe yahabwaga ubwo buvuzi, Igho Ubiribo yari acumbitse muri hoteli ya i Bangkok hamwe n’umugore we Danielle Simba Allen, ukora ibijyanye n’imideli akaba n’umuntu uzwi mu bikorwa by’imyidagaduro. Ku mugoroba w’uwo munsi, ubwo bari bari kumwe, yatangiye gutaka ububabare mu gituza ndetse ahita yikubita hasi inshuro ebyiri.
Hahamagajwe imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bya Sukhumvit Hospital, aho yabanje kuba asubiza ibibazo bya muganga. Icyakora, umugore we yabwiye abakozi b’ibitaro ko yari yatewe inshinge zo kongera igitsina, ariko Igho Ubiribo yahise atakaza ubwenge mbere y’uko hakorwa ibizamini bya CT ryari ryateganyijwe.
Mu bitaro, abaganga basanze afite ikibazo cyo kuziba k’umutsi ujyana amaraso mu bihaha. Nyuma yaho yajyanywe mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane, aho yakorewe ubufasha bwo kongera guhumeka no gutera k’umutima mu gihe kirenga iminota 100. Igho Ubiribo yapfuye mu gitondo cyo ku wa 6 Werurwe.
Mu isuzuma ry’umurambo ryakorewe mu Bwongereza, habonetse ibice by’uturemangingo mu bihaha bye bihuye n’ibikoresho bya acide hyaluronic yakoreshejwe muri icyo gikorwa cyo kongera igitsina.
Nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza, Ubiribo yari afite abamukurikira bagera ku 185.000 kuri Instagram kandi yari azwiho kugaragaza ubuzima bwe bw’umunezero n’ubutunzi, harimo inzu yo mu gace ka Crenshaw i Los Angeles ifite agaciro ka miliyoni 1.1 z’Amadolari ndetse n’inzu i Londres ifite agaciro ka hafi miliyoni 600 z’Amadolari.
Igho Ubiribo yashyinguwe i Londres. Umuhanzi w’Umunyafurika ukomoka muri Nigeria, Davido, wari inshuti ye kuva mu bwana, bivugwa ko yitabiriye umuhango wo kumushyingura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!