Umuhanga mu bukungu w’Umudage, Joachim Klement, wamamaye kubera kuraguza umutwe, akamenya neza amakipe azatwara Igikombe cy’Isi, bikaba ibyo yavuze byarabaye impamo inshuro eshatu zikurikiranya, yongeye gutungurana avuga ko u Buholandi ari bwo buzegukana Igikombe cy’Isi cya 2026.
Klement yatangiye gukoresha uburyo bwe bwo kuraguza umutwe mu 2014, ubwo yashyiragaho uburyo agenzura amakipe ashingiye ku buryo yitwaye. Icyo gihe yavugaga ko u Budage buzegukana Igikombe cy’Isi cyaberaga muri Brésil. Byaje kuba impamo, u Budage butsinda Argentine ku gitego cya Mario Götze cyabonetse mu minota y’inyongera.
Ubwo buryo bwe, bwongeye kuba impamo nyuma yo guhamya ko u Bufaransa buzacyegukana mu 2018 mu Burusiya, ndetse anavuga ko Argentine izagitwara mu 2022 muri Qatar. Ibyo byose byaje kuba impamo, bituma Klement afatwa nk’umuntu udasanzwe mu kuraguza umutwe ibizava mu Gikombe cy’Isi.
Kuri iyi nshuro, Klement yavuze ko yatunguwe no kubona isesengura rye rigaragaza ko u Buholandi bushobora kuzatwara Igikombe cy’Isi cya 2026, cyane ko butari mu makipe afatwa nk’ahabwa amahirwe menshi kurusha ayandi.
U Buholandi ntiburatwara Igikombe cy’Isi na rimwe, nubwo bwageze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu, mu 1974, 1978 na 2010. Kuri ubu buri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa FIFA, mu gihe abatanga amahirwe bavuga ko buri ku mwanya wa munani mu makipe ashobora kwegukana iri rushanwa.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga. Ni ubwa mbere kizitabirwa n’amakipe 48, aho azakina imikino 104.
Mu matsinda, u Buholandi buzahura n’u Buyapani, Suède na Tunisia. Klement avuga ko buzakina na Maroc na Canada mu mikino yo gukuranamo, bugatsinda u Bufaransa muri ¼, mbere yo guhura na Espagne muri ½.
Avuga ko nibutsinda Espagne, inzira yo gutwara igikombe izaba ifunguye, aho isesengura rye rigaragaza ko umukino wa nyuma uzahuza u Buholandi na Portugal.
Icyakora Klement yibukije ko ibyo avuga atari ubuhanuzi budahinduka, kuko ngo amahirwe na yo agira uruhare rukomeye mu mupira w’amaguru.
Isesengura rye rishingira ku bintu bitanu birimo umusaruro mbumbe kuri buri muturage, umubare w’abaturage, ubushyuhe, amanota ya FIFA ndetse n’inyungu ikipe iba ifite iyo yakiriye irushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!