Umusaza w’imyaka 82 yapfuye nyuma yo kurwana n’undi musaza w’imyaka 76 bapfa intebe yo kuryamamo ku mucanga (sunlounger) ku nyanja ya Vouliagmeni, hafi y’umurwa mukuru w’u Bugereki, Athens.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Greece avuga ko impaka zatangiye hagati y’aba bagabo bombi bapfa iyi ntebe, nyuma bikaza guhinduka imirwano ikomeye ndetse ikagera no ku bandi bantu bari aho.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye ikinyamakuru Kathimerini ko ibintu byari byabaye akajagari ku buryo urusaku rw’abantu batakaga rwumvikanye cyane.
Muri iyo mirwano, umusaza w’imyaka 82 yaguye hasi. Abatangabuhamya bavuga ko yahawe ubufasha bwo gushitura umutima (CPR) mbere y’uko imbangukiragutabara ihagera. Yahise ajyanwa mu bitaro, ariko nyuma aza gupfa.
Umugabo w’imyaka 76 ukekwa kugira uruhare muri iyo mirwano yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Umukobwa w’imyaka 21 wari kumwe na we na we yarafashwe, ariko aza kurekurwa nyuma.
Inzego z’ubutabera muri Greece zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mirwano ndetse n’impamvu nyir’izina y’urupfu rw’uwo musaza w’imyaka 82.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!