IGIHE

Uko wakwiha umutuzo, ukirinda kujyana kure intekerezo zawe

0 12-04-2022 - saa 15:18, Zigiranyirazo Bajecteur

Mu isi ya none benshi bugarijwe n’ibibazo by’ihungabana, umuhangayiko, inshingano nyinshi n’umunaniro ukabije ku buryo bisanga basigaye bumva urusaku rw’amajwi mu ntekerezo zabo cyangwa se mu gihe bibaza kuri ibyo byose bigatuma bamera nk’abimutse muri iyi si mpangwamboni bakajya mu gihu cy’intekerezo ku buryo kubyikuramo ngo batuze bibabera ingorabahizi.

Aysha Bell, inzobere mu bikorwa by’isanamitima n’imyitozo ya Yoga, avuga ko abantu benshi bakunze kwisanga hari amajwi ahora avugira mu ntekerezo zabo.

Yakomeje avuga ko kugira intekerezo nk’izi ari ibisanzwe ariko bigenda bihinduka uburwayi mu gihe bitangiye kujya bitera umuntu gushidikanya no kuba mu gihirahiro ari nayo mpamvu abantu bakwiye kwiga uko bajya bitandukanya nabyo.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa ladbible.com, hari ibintu by’ingenzi ukwiye kwitaho bikagufasha gusezera burundu ibi bibazo byose bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe zibasira intekerezo za muntu.

Igikombe cy’ikawa

Kuvuga ibyo kunywa ikawa mu bibazo bishingiye ku mitekerereze ni ikintu cyumvikana nk’ikidafite icyo kije gufasha ariko Gemma Applegarth, umuganga ku ndwara zo mu mutwe zishingiye ku mitekerereze asobanura ko “gufata iminota itanu unywa ku gikombe cy’ikawa bishobora kugufasha guturisha intekerezo zawe.”

Ati “Byumvikana nk’ibitangaje ariko ugerageje gushyira intekerezo zawe ku ikawa uri kunywa, ukumva impumuro yayo, ukumva uburyohe bwayo ku rurimi no mu kanwa, ukanayumva uko imanuka mu muhogo , ibi ubwabyo bigufasha mu kutajya kure mu ntekerezo zawe kandi ukumva uguwe neza.”

Mu gihe wagize ibibazo by’umuhangayiko n’uruhurirane rw’ibikorwa byinshi bikakunaniza mu mutwe, Applegarth avuga ko ari byiza kugerageza kwegera inshuti zawe mugahuza urugwiro nubwo abenshi bahita bashakira igisubizo mu kwihunza abantu bakaba bonyine.

Gemma anagaragaza ko imyitozo ngororangingo ari igisubizo kizima mu gusohora ibi bibazo biba byakugarije kuko iki gikorwa kimenyereweho gutuma umuntu yiyumva neza mu mubiri no mu buryo bw’amarangamutima akumva anezerewe.

Yoga

Yoga ni ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu byo kwimenya, ukamenya umubiri n’umwuka byawe ndetse no kumenya ubuzima ubwabwo ndetse n’ibinyabuzima nk’uko bisobanurwa n’umwarimu wayo, Gatera Emmanuel.

Yoga ishobora gukorwa n’abantu bose kuva ku ruhinja kugeza ku musaza ndetse umuntu wibasiwe n’ibibazo bijyana intekerezo ze kure agirwa inama yo gushaka inzobere muri uyu mwitozo agafashwa mu gusubiza ibuntu intekerezo ze akanungukiramo guhumeka mu buryo bwiza.

Kugira umutoza wihariye

“Personal Trainer” ni amagambo abiri agenda amenyerwa henshi ku isi no mu Rwanda hadasigaye, aho abatari bake bamaze kumenya umumaro wo kugira umutoza usobanukiwe n’ubuzima kandi akamenya ibikwiye gukorwa kugira ngo burusheho kumera neza.

Mu gihe rero ukunda kwisanga waganjwe n’intekerezo nyinshi ukajya kure rimwe na rimwe bikanagutera umunaniro n’umuhangayiko, ugirwa inama yo gushaka uyu mutoza wihariye akajya agukurikirana akakwitaho mu buryo buhoraho kandi akagufasha mu myitozo yose yatuma utuza kandi ugasezera burundu iki kibazo gikomeje gufata intera mu bantu batandukanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza