Abarimu umunani bo mu Karere ka Mityana muri Uganda batawe muri yombi bazira gukoresha igihe cy’ibiruhuko by’amashuri bigisha abanyeshuri, binyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi n’Imikino abuza amashuri gutanga amasomo muri icyo gihe.
Aba barimu bafashwe ku wa 25 Kanama 2026, ubwo inzego z’ubuyobozi n’umutekano zakoraga umukwabu ku Ishuri rya Glorious Junior School riherereye muri Mityana. Abayobozi bavuze ko abo barimu bari bakusanyije abanyeshuri baturutse mu mashuri atandukanye kugira ngo babigishe mu biruhuko.
Igikorwa cyo kubafata cyakozwe nyuma y’amakuru yari yatanzwe ku buyobozi avuga ko iryo shuri ryakomeje gutanga amasomo nubwo hari amabwiriza abuza ibigo by’amashuri gukoresha ibiruhuko mu kwigisha.
Abarimu bafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mityana kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuyobozi wungirije uhagarariye Guverinoma muri Mityana, Prossy Mwanjuzi, watanze amabwiriza y’iki gikorwa, yaburiye ba nyir’amashuri n’abarimu bakomeje kwigisha mu biruhuko ko ibikorwa nk’ibyo bitazihanganirwa.
Yavuze ko ibiruhuko bigenewe guha abanyeshuri n’abarimu umwanya wo kuruhuka, kugirana umwanya n’imiryango yabo, kwitabira ibikorwa bibafasha kongera ubumenyi ndetse no kwitegura igihembwe gikurikiyeho.
Minisiteri y’Uburezi muri Uganda imaze igihe ishimangira ko amashuri atagomba gutegura amasomo asanzwe mu biruhuko, ivuga ko abanyeshuri bakeneye igihe cyo kuruhuka no kwitabira ibindi bikorwa bibafasha gukura mu buryo bwuzuye.
Nubwo bamwe mu babyeyi bashyigikira amasomo yo mu biruhuko bavuga ko afasha abanyeshuri cyane cyane abitegura ibizamini bya Leta, hari n’abavuga ko ashobora kongera umunaniro ku banyeshuri ndetse akabangamira intego y’ibiruhuko.
Ubuyobozi muri Uganda bwatangaje ko bugiye gukomeza ubugenzuzi ku mashuri, kandi ko abarimu cyangwa ibigo by’amashuri bizagaragara bikomeza gutanga amasomo mu biruhuko bizafatirwa ingamba hakurikijwe amabwiriza yashyizweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!