IGIHE

Uganda: Ababyeyi 25 bahanishijwe gusukura ’station’ ya polisi kubera kutita ku bana babo

0 16-07-2026 - saa 13:37, IGIHE

Ababyeyi 25 bo mu gace ka Orom, mu Karere ka Kitgum muri Uganda, bategetswe gukora imirimo nsimburagifungo nyuma yo kugutuma abana babo kubafatira amasuka yo guhingisha nyamara ari amasaha y’amasomo. Bahaniwe kutita ku burere bw’abana babo.

Iki cyemezo cyafashwe n’igipolisi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri ndetse n’uburangare bw’ababyeyi.

Aba babyeyi bashinjwa kuba barohereje abana babo gufata amasuka yo guhinga yatanzwe na Leta, aho kujya ku mashuri yabo nk’uko byari bikwiye. Abana 25 bafite hagati y’imyaka icyenda na 14 bafashwe ku wa 14 Nyakanga 2026, ubwo bari baje kwifatanya n’abandi bantu benshi bari bagiye gufata ibikoresho by’ubuhinzi byatangwaga na Leta.

Mu gihe babazwaga n’igipolisi, abo bana bavuze ko bari boherejwe n’ababyeyi babo kugira ngo babafatire amasuka. Umuyobozi wa Polisi ya Orom, Patrick Ongom, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko abana batanu muri abo bari baramaze kuva mu ishuri, bamwe bakaba barabiretse bakiri bato bafite imyaka umunani gusa.

Abana bamaze igihe gito kuri sitasiyo ya Orom mbere yo kurekurwa. Igipolisi kandi cyafashe indangamuntu z’ababyeyi bari bahaye abana kugira ngo bazikoreshe mu gufata ibyo bikoresho, gisaba ko ababyeyi ubwabo bajya kuzijyanira.

Igipolisi cyari cyahamagaje ababyeyi bose uko ari 25 ngo bitabe ku wa Gatatu, ariko hitabye barindwi gusa. Aho kubashyikiriza ubutabera, abashinzwe umutekano bahisemo uburyo bwo kubigisha inshingano zabo binyuze mu mirimo nsimburagifungo.

Buri mubyeyi yahawe ahantu hangana na metero 30 ku 100 kugira ngo ahasukure mu gihe cy’iminsi itatu. Iyo mirimo irimo gutema ibyatsi bimaze gukura cyane hafi y’ibiro by’agace ka Orom, ku biro bya polisi ndetse n’aho umuyobozi w’ako gace atuye. Harimo kandi no kuhakubura.

Ongom yavuze ko iki gihano kigamije kwibutsa ababyeyi inshingano bafite zo kurera neza abana babo no kubafasha kubona uburezi. Yongeyeho ko ikibazo cy’abana batiga gikomeje kwiyongera muri ako gace, aho bamwe bakunze kugaragara bazerera mu masoko aho kuba bari mu mashuri.

Umuyobozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Kitgum, Joyce Adule, na we yavuze ko uduce twa Orom East, Kiteny na Namokora dukomeje kugaragaramo abana bakoreshwa imirimo ivunanye. Yavuze ko imiryango imwe ijya ahari imirima mu gihe cy’ihinga igatwara abana kugira ngo bayifashe kubera kubura abakozi.

Abayobozi basabye ababyeyi gushyira imbere uburezi n’imibereho myiza y’abana babo, baburira ko kutubahiriza izo nshingano bishobora kuzatuma hafatwa izindi ngamba zikomeye mu gihe kiri imbere.

Ababyeyi 25 bahawe imirimo nsimburagifungo kubera gukura abana babo mu ishuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza