IGIHE

Ubuhamya bw’umugenzi watabaye indege ya FlyDubai yari igiye gushimutwa

0 1-10-2026 - saa 08:32, IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahuye na Yaniv Hayoun, umwe mu bagenzi bafashije gukumira umugambi wo gushimuta indege ya FlyDubai.

Mu kiganiro bagiranye nyuma y’uko Hayoun ageze muri Israel, yasobanuriye Netanyahu uko byagenze mu ndege n’uburyo we n’abandi bagenzi babashije kwinjira mu cyumba cy’abapilote no gufata uwakekwagaho gushaka kuyigarurira.

Hayoun yabanje kubwira Netanyahu ko yari yasabye ko bamuzanira imizigo ye kugira ngo ahindure imyenda yari yuzuye amaraso mbere yo guhura na we.

Netanyahu yahise amuhobera, amubwira ko ari intwari. Yamubajije uko yabashije kwinjira mu cyumba cy’abapilote.

Hayoun yasubije yifashishije amagambo yakoreshejwe nk’izina ry’igikorwa cya Israel cyo mu 2025 cyo kurwanya Iran, Operation Rising Lion, akomoka muri Bibiliya mu Kubara 23:24 ahagira hati “Dore ubwo bwoko bubaduka nk’intare”.

Netanyahu yaramushimiye, avuga ko iyi indege iza gushimutwa ikagera muri Israel, nta muntu uzi icyari kuba.
Hayoun yakomeje asobanura uko ibintu byatangiye.

Ati “Mbere na mbere amatara yarazimye, umwuka urahinduka.”

We n’undi mugenzi, nyuma yaje kumenya ko yari umupilote w’iyo sosiyete wari utari mu kazi, bagerageje gufungura ku ngufu urugi rw’icyumba cy’abapilote ariko birabananira, kuko Capt Smit Machchhar yari yaguye iruhande rw’urwo rugi.

Hayoun yavuze ko mbere yo kugwa, Machchhar yari yabashije gufungura urugi, bituma we n’abandi bagenzi babasha kurusunika barinjira.

Hayoun yakomeje ati “Ninjiye mu cyumba cy’abapilote, mbona umupilote umwe aryamye hasi, undi ari ku bikoresho biyobora indege. Hari undi mugabo twinjiranye. Nafashe umupilote wungirije mu ijosi, ndamufata cyane, hanyuma ndamukurura musohora mu cyumba cy’abapilote.”

Netanyahu yamubajije icyo uwo mupilote yakoraga ku ku bikoresho biyobora indege undi amusubiza ko akeka ko yari ari kugerageza kubyangiza.

Hayoun yavuze ko yahise afata ibyuma biyobora indege, akabikurura kugira ngo ayigarure mu murongo.
Ati “Nafashe ibyuma biyobora indege ndabikurura, indege isubira ku murongo.”

Netanyahu yahise amubaza mu buryo bwumvikanamo gutungurwa, amubaza uburyo we ku giti cye yasubije indege ku murongo.

Hayoun yasubije aseka, amubwira ko ibyo yakoze ari ibyo ajya areba mu mashusho.
Yavuze ko indege imaze gusubira ku murongo, wa mupilote wari mu bagenzi yahise afata ubuyobozi bwayo.

Netanyahu yaramushimiye aramubwira ati “Iyo utaza kuhaba, byashoboraga kuba indi 9/11.”

9/11 ni igitero cya Al Qaeda kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 11 Nzeri 2001.

Hayoun yamusubije ko icyo yakoze ari icyo yumva ko cyari gikwiriye.

Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga muri Israel nyuma y'aho umupilote ashatse kuyishimuta
Netanyahu ahoberana n'umugenzi wagize uruhare mu kuburizamo umugambi wo gushimuta iyi ndege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza